BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

sam
Last updated: July 10, 2025 11:12 am
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025 umupaka wa Bunagana uhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Uganda wafunguwe.

Bunagana ku ruhande rwa RDC igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022.

Uyu mupaka ufunguwe nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa 9 Nyakanga 2025 yatangaje ko Museveni yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifungurwa.

Igikorwa cyo gufungura uyu mupaka kitabiriwe n’abarimo Meya w’akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, wari uherekejwe n’abashinzwe umutekano ku ruhande rwa Uganda

Ni icyemezo leta ya Uganda ifashe kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi boroherwe n’ubuhahirane KU mpande z’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi ashingiye ku ibwiriza rya Perezida Museveni, yasabye abayobozi b’abasirikare bose bakorera muri ibi bice byo ku mupaka kwemerera abantu bakambuka, bagakora ubucuruzi mu bwisanzure.

Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije kuri X yashimye Museveni wafashe icyemezo cyo gufungura iyi mipaka, agaragaza ko umuyobozi mwiza nka we ashyira imbere abaturage.

Ati “Mureke dushimire Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo yafashe cyo gufungura imipaka yose yo mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bigaragaza ubuyobozi bufata inshingano, bugashyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”

Icyemezo cya Perezida Museveni gisobanuye ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifunguye kuko uwa Goma, Bukavu na Kamanyola na yo isanzwe ikora.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
Politike

AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?