Ikigo cy’Iteganyigihe mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika (ICPAC) cyatangaje ko imvura izagwa mu itumba (hagati ya Werurwe na Gicurasi) izaba ari nyinshi cyane kuko izaba iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 550 mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na Tanzania.
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’iki kigo mu itangazo cyashyize hanze ku wa 27 Mutarama 2026.
ICPAC yagaragaje ko iyi mvura izagwa mu itumba hagati ya Werurwe na Gicurasi izaba iri hejuru ku yari isanzwe igwa ku kigero cya 45% muri aka karere k’iburasirazuba.
Ni ukuvuga ngo ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda n’u Burundi nibyo bizarangwamo n’imvura iri ku kigero cya milimetero 250 na 650.
Meteo Rwanda ntabwo iragira icyo itangaza ku mvura izagwa mu gihembwe cy’itumba cya 2025, gusa muri iki gihe umwaka ushize, yari yateguje ko imvura izagwa hagati ya Werurwe na Gicurasi itazaba ari nyinshi cyane kuko yari iri hagati ya milimetero 250 na 550.
Yagaragaje ko igabanyuka ry’imvura ryatewe ahanini n’ubukonje bwinshi bwagaragaye mu nyanja ya Pacifique bumenyerwe nka La La Niña, bugira ingaruka ku miterere y’ikirere.
