BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

sam
Last updated: May 7, 2025 9:01 am
sam
Share
SHARE

Kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025, i Vatican muri Chapelle Sistine harabera inteko y’Aba-Cardinal 133 igomba kuberamo amatora yo gutora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana.

Mbere y’uko iri tora ritangira, tariki ya 5 Gicurasi habaye umuhango wo kurahiza Aba-Cardinal bitabiriye itora, wayobowe na Cardinal Kevin Joseph Farrell uyobora Kiliziya Gatolika by’agateganyo kuva Papa Francis yitabye Imana.

Nk’uko Itegeko Nshinga rya Vatican ryemejwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1996 ribiteganya, Aba-Cardinal bitabira itora barahirira kutamena ibanga ry’uko igikorwa cyagenze.

Aba-Cardinal kandi bemera ko mbere yo kwinjira muri Chapelle Sistine, ibikoresho byabo byose bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho n’ibindi by’itumanaho bifatirwa, kugeza igihe itora rizarangirira.

Diyakoni mukuru wo ku rwego rwa Cardinal afungirana abagize Inteko itora muri iyi Chapelle, akayifungura gusa mu gihe habonetse impamvu ikomeye, nk’igihe ababishinzwe bagiye kuzana amajwi y’Aba-Cardinal barwaye baba batoreye ahantu hihariye i Vatican.

Umuvugizi w’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko ku wa 6 Gicurasi habaye Inteko Rusange yasuzumirwagamo iby’ingenzi bikwiye kuranga Papa mushya.

Nk’uko Aba-Cardinal n’abandi bashumba bateraniye muri iyi Nteko Rusange babyemeje, Papa mushya akwiye kurangwa no kuba umuhuza w’abantu, umwungeri mwiza, icyitegererezo mu bumuntu n’ishusho ya Kiliziya y’abagiraneza.

Mu bihe by’intambara, amakimbirane no guheza amatsinda y’abantu, Papa mushya akwiye kurangwa n’impuhwe, akunga abantu kandi akabaremamo ibyiringiro.

Kuva amatora atangiye kugeza arangiye, abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku Isi yose bazaba basengera Aba-Cardinal bateranira muri Chapelle ya Sistine kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, batore neza.

Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yatangaje ko Papa mushya namenyekana, hazaba isengesho ryo gushima Imana.

Itora rya Papa riba mu byiciro, ndetse hari ubwo ryamara igihe kiri hagati y’umunsi umwe n’itatu. Iyo umukandida abonye bibiri bya gatatu by’amajwi yose y’Aba-Cardinal, byemezwa ko ari we watsinze.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?