BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

sam
Last updated: May 7, 2025 9:01 am
sam
Share
SHARE

Kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025, i Vatican muri Chapelle Sistine harabera inteko y’Aba-Cardinal 133 igomba kuberamo amatora yo gutora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana.

Mbere y’uko iri tora ritangira, tariki ya 5 Gicurasi habaye umuhango wo kurahiza Aba-Cardinal bitabiriye itora, wayobowe na Cardinal Kevin Joseph Farrell uyobora Kiliziya Gatolika by’agateganyo kuva Papa Francis yitabye Imana.

Nk’uko Itegeko Nshinga rya Vatican ryemejwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1996 ribiteganya, Aba-Cardinal bitabira itora barahirira kutamena ibanga ry’uko igikorwa cyagenze.

Aba-Cardinal kandi bemera ko mbere yo kwinjira muri Chapelle Sistine, ibikoresho byabo byose bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho n’ibindi by’itumanaho bifatirwa, kugeza igihe itora rizarangirira.

Diyakoni mukuru wo ku rwego rwa Cardinal afungirana abagize Inteko itora muri iyi Chapelle, akayifungura gusa mu gihe habonetse impamvu ikomeye, nk’igihe ababishinzwe bagiye kuzana amajwi y’Aba-Cardinal barwaye baba batoreye ahantu hihariye i Vatican.

Umuvugizi w’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko ku wa 6 Gicurasi habaye Inteko Rusange yasuzumirwagamo iby’ingenzi bikwiye kuranga Papa mushya.

Nk’uko Aba-Cardinal n’abandi bashumba bateraniye muri iyi Nteko Rusange babyemeje, Papa mushya akwiye kurangwa no kuba umuhuza w’abantu, umwungeri mwiza, icyitegererezo mu bumuntu n’ishusho ya Kiliziya y’abagiraneza.

Mu bihe by’intambara, amakimbirane no guheza amatsinda y’abantu, Papa mushya akwiye kurangwa n’impuhwe, akunga abantu kandi akabaremamo ibyiringiro.

Kuva amatora atangiye kugeza arangiye, abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku Isi yose bazaba basengera Aba-Cardinal bateranira muri Chapelle ya Sistine kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, batore neza.

Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yatangaje ko Papa mushya namenyekana, hazaba isengesho ryo gushima Imana.

Itora rya Papa riba mu byiciro, ndetse hari ubwo ryamara igihe kiri hagati y’umunsi umwe n’itatu. Iyo umukandida abonye bibiri bya gatatu by’amajwi yose y’Aba-Cardinal, byemezwa ko ari we watsinze.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Rusizi: Kiliziya Gatolika yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Ingoro y’ubumwe n’ubwiyunge

3 Min Read
Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?