BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

admin
Last updated: December 30, 2025 1:16 pm
admin
Share
SHARE

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje impanuka y’umukinnyi wa mbere ku Isi mu iteramakofe, Umwongereza Anthony Joshua, igahita inshuti ze ebyiri z’inkoramutima.

Nyuma y’iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Lagos-Ibadan, Umuyobozi ushinzwe uburezi rusange muri Polisi, Assistant Corps Marshal Olusegun Ogungbemide, yavuze ko iperereza ryerekanye ko impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’amanywa ku wa Mbere hafi y’agace ka Sinoma ka Sagamu, muri Leta ya Ogun.

Nk’uko FRSC ibivuga, impanuka yakozwe n’imodoka y’umukara ya Lexus SUV yari itwaye Joshua yagonze imodoka itukura ya Sinotruck yari ihagaze iruhande rw’umuhanda.

Itangazo ryasobanuye ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bwa FRSC muri Ogun, ryagaragaje ko abagabo batanu bakuru bagize uruhare muri iyo mpanuka, byongeraho ko abantu babiri bari bayirimo bahise bapfa.

Nanone kandi umwe yakomeretse, abandi babiri barokoka ntibagira n’ikibazo, aho Joshua yarokotse ariko asigarana ibikomere byoroheje.

Itangazo ryongeyeho riti “Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga, naho imibiri y’abapfuye yoherezwa mumu buruhukiro bwa Livewell, muri Ajaka, Sagamu.”

Mu gutanga ibisobanuro birambuye, FRSC yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imodoka ya Lexus Jeep bikekwa ko yari yararengeje umuvuduko wemewe n’amategeko ikaza guta umuhanda ubwo yanyuraga ku yindi modoka, igahita isekura iyo kamyo yari iparitse.

Itangazo rigira riti “Impamvu nyamukuru y’impanuka ni umuvuduko ukabije no kunyuranaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni amakosa akomeye yo mu muhanda kandi biracyari bimwe mu byateye impanuka zikomeye mu mihanda minini ya Nigeria.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?