BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Nov 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

admin
Last updated: October 23, 2025 3:32 pm
admin
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, amushimira kuba umuyobozi w’icyitegererezo mu Rwanda na Afurika.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025 yagize ati: “Isabukuru nziza Afande Paul Kagame. Muzagire imyaka myinshi.”

Uyu musirikare yakomeje ati: “Mwarakoze ku bw’imiyoborere yanyu y’icyitegererezo yabaye indorerwamo y’u Rwanda, akarere na Afurika. Harambe ubucuti n’ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yagize isabukuru y’imyaka 68 y’amavuko. Mu myaka amaze ku Isi, harimo 33 yamaze muri Uganda kuko we n’ababyeyi be bahungiyeho mu Ugushyingo 1961.

Perezida Kagame yize muri Uganda kugeza mu mashuri yisumbuye, ubwo yifatanyaga Yoweri Kaguta Museveni n’abandi barwanyi mu rugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye muri Gashyantare 1981, rurangira muri Werurwe 1986.

Ubwo yatangiraga kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yari afite ipeti rya Major. Icyo gihe yari avuye mu masomo y’igisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanga i Nyagatare abandi Banyarwanda bari batangiye uru rugamba.

Gen Muhoozi agaragaza ko Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi b’icyitegererezo cye, kandi ko amufata nka se wabo n’umuvandimwe wa Perezida Museveni.

Ubwo Gen Muhoozi yasuraga u Rwanda muri Werurwe 2022, Perezida Kagame yamugabiye inka 10. Nyuma y’umwaka umwe, uyu musirikare yatangaje ko zimwe muri zo zabyaye, zose hamwe zigera kuri 17.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwasubije HRW yavuze ko imva zo mu irimbi rya gisirikare zikomeje kwiyongera 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?