Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, amushimira kuba umuyobozi w’icyitegererezo mu Rwanda na Afurika.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025 yagize ati: “Isabukuru nziza Afande Paul Kagame. Muzagire imyaka myinshi.”
Uyu musirikare yakomeje ati: “Mwarakoze ku bw’imiyoborere yanyu y’icyitegererezo yabaye indorerwamo y’u Rwanda, akarere na Afurika. Harambe ubucuti n’ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yagize isabukuru y’imyaka 68 y’amavuko. Mu myaka amaze ku Isi, harimo 33 yamaze muri Uganda kuko we n’ababyeyi be bahungiyeho mu Ugushyingo 1961.
Perezida Kagame yize muri Uganda kugeza mu mashuri yisumbuye, ubwo yifatanyaga Yoweri Kaguta Museveni n’abandi barwanyi mu rugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye muri Gashyantare 1981, rurangira muri Werurwe 1986.
Ubwo yatangiraga kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yari afite ipeti rya Major. Icyo gihe yari avuye mu masomo y’igisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanga i Nyagatare abandi Banyarwanda bari batangiye uru rugamba.
Gen Muhoozi agaragaza ko Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi b’icyitegererezo cye, kandi ko amufata nka se wabo n’umuvandimwe wa Perezida Museveni.
Ubwo Gen Muhoozi yasuraga u Rwanda muri Werurwe 2022, Perezida Kagame yamugabiye inka 10. Nyuma y’umwaka umwe, uyu musirikare yatangaje ko zimwe muri zo zabyaye, zose hamwe zigera kuri 17.
