Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura u Rwanda vuba aha.
Uyu musirikare usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iyi gahunda mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Nzishimira gusura vuba aha data wacu w’igihangange, Afande Kagame. Nzanishimira kubana na bene wacu b’Abanyarwanda.”
Ubu butumwa bwakurikuraga ubundi Gen. Muhoozi yanditse mu Kinyarwanda abaza Abanyarwanda ati: “Abanyarwanda mumeze mute? Uncle wanjye, intwari, ameze ate?” Ndaje gusura iwacu mu Rwanda vuba. Vuba cyane.”
Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yari kumwe n’abarimo Brig Gen. Asingura Kagoro n’umunyamakuru w’inshuti ye akaba n’inshuti y’Abanyarwanda, Andrew Mwenda.
Uyu musirikare yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, n’ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yigisha abanyeshuri baho isomo ryo guharanira ubumwe bwa Afurika, kurinda inyungu z’uyu mugabane n’iz’abaturage bawo.
Yanyuzwe n’uburyo yakiriwe i Kigali, ashimira Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ati “Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kampala muri Gicurasi 2025, aganira na mugenzi we wo muri Uganda ku bufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.
