BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Espoir yanyomoje abayishinjaga gutanga amanota

Espoir yanyomoje abayishinjaga gutanga amanota

admin
Last updated: November 3, 2022 8:31 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe ya Espoir FC yo mu Akarere ka Rusizi, yaguye miswi na APR FC ubwo yanganyaga 0-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona.

Espoir FC na APR FC zagabanye amanota

Ni umukino wari wabanje kuvugwaho byinshi birimo gushinja Espoir FC ko nta gishya yakora, ahubwo igomba kuhatsindirwa mu buryo bworoshye.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwari bwazamuriye abakinnyi bayo agahimbazamusyi mu gihe bari gutsinda ikipe y’ingabo z’igihugu bari baje bafite imbaraga nyinshi mu kibuga.

Ikipe ya APR yari yakoze urugendo rurerure rwo kuva mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi aho ikipe ya Espoir ibarizwa. Ni umukino wari wakaniwe cyane ku ruhande rwa Espoir yaherukaga gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Mbere y’uyu mukino byavugwaga ko umutoza Bisengimana Justin utoza Espoir yari yahawe imikino itatu yo kuba yagize icyo ahindura yagombaga guhera kuri APR FC.

Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rwa Espoir FC ni aba bakurikira: Niyongira Patience[GK], Ahishakiye Jack, Dusenge Bernard, Twagizimana Fulgence, Shyaka Philbert, Ndikumana Tresor [C], Niyitanga Yussuf, Kwizera Tresor, Nkoto Karim, Musasizi John na Samson Irokan.

APR yo yari yabanjemo Mutabaruka Alexandre[GK], Niyomugabo Claude, Buregeya Prince[C], Ndayishimiye Dieudonné, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka J. Bosco, Mugisha Bonheur, Kwitonda Alain, Nizeyimana Djuma, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Amakipe yombi yakinnye asatirana mu gice cya mbere ariko birangira nta nimwe ibashije kubona izamu. Ku ruhande rwa Espoir basaga n’abadashaka gutakaza uyu mukino bari bakiriye bakomeje guhagarara ku izamu ryabo by’umwihariko umunyezamu wayo Niyongira Patience yananiye abasore ba APR kumutsinda.

Bagarutse mu gice cya kabiri bose bashaka kubona igitego cy’intsinzi. Amakipe yombi yakoze impinduka mu gice cya kabiri. Espoir niyo yazikoze kare ikuramo Shyaka Philbert asimburwa na Mutijima Gilbert hari ku munota wa 46′, yongeye gukuramo Kwizera Tresor asimburwa na Niyonsaba Eric na Nkoto Karim yaje gusimburwa na Iradukunda.

Ku munota wa nyuma w’umukino Espoir itashakaga gutakaza yakoze impinduka zo gutinza umukino aho Byumvuhore Tresor yasimbuye Musasizi John.

Ku ruhande rwa APR nayo yakoze impinduka ku munota wa 68′ Mugunga Yves yinjiriyemo rimwe na Ishimwe Christian bagiyemo basimbuye Nizeyimana Djuma na Mugisha Gilbert. Zari impinduka zo gushaka igitego ku ruhande rwayo ariko byarangiye nta gihindutse ku mukino wose.

Umukino warangiye ibitego bibuze ku makipe yombi. Ibi byatumye ikipe ya APR iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 ku rutonde rw’agateganyo. Espoir yo yahise igira amanota atanu.

Espoir FC izasubira mu kibuga ihura na Gasogi United ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo mu gihe APR yo izacakirana na Gorilla FC mu mukino uzakurikiraho.

Indi mikino yabaye y’ibirarane ni Rutsiro FC yanganyije na Gorilla FC 0-0 na Musanze yanganyije na AS Kigali 0-0.

Abakinnyi ba APR FC ntibumvaga neza uko banganyije na Espoir FC 0-0

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Rukundo says:
    November 4, 2022 at 12:16 am

    Kunyanya na Espoir ikipe idahemba birababaje

    Reply
  • Jean baptiste says:
    November 5, 2022 at 7:11 am

    Ahubwo mwarokotse ikipe mufite uyumwaka ntaho yabageza usibye kukabbaro gusa.?

    Reply

Leave a Reply to Rukundo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?