BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International ntibyerewe gukorera mu Rwanda-RGB

Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International ntibyerewe gukorera mu Rwanda-RGB

sam
Last updated: March 7, 2025 5:56 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko Imiryango ishingiye ku myemerere ya “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” yahagaritswe gukorera mu Rwanda.

Binyuze mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025,RGB yatangaje ko iyi miryango yahagaritswe kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko bityo “ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara”.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

Elayono Pentecostal Blessing Church iri mu miryango yamenyeshejwe ko itemerewe gukorera mu Rwanda, yashinzwe ndetse yayoborwaga na Prophet Ernest Nyirindekwe.

Prophet Nyirindekwe Erneste ni umuhanuzi w’izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana uri muri Sena n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali.

Yongeye kuvugwa kandi ubwo yabatizaga Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne. Urusengero rwe rwasengeragamo ibyamamare binyuranye yaba ibizwi mu muziki, abanyamakuru n’abandi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?