BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > DRC: Olusegun Obasanjo yasuye  Tshisekedi akubutse mu Rwanda

DRC: Olusegun Obasanjo yasuye  Tshisekedi akubutse mu Rwanda

sam
Last updated: June 26, 2025 7:27 am
sam
Share
SHARE

Olusegun Obasanjo  wahoze ari Perezida wa Nigeria kuri uyu wa 25 Kamena 2025 yakiriwe na perezida wa   Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi bagirana ibiganiro byerekeye ku umutekano wa DRC .

Ni uruzinduko agiriye i Kinshasa nyuma yo kugirana ibiganiro na perezida Kagame mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa 24 Kamena 2025.

Olusegun  na Tshisekedi ibiganiro byabo  byibanze ku gukemura amakimbirane  ari mu burasirazuba bwa DRC  no mu karere k’ibiyaga bigari.

Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu buhuza bwitezwe mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.

Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979 ndetse no hagati ya 1999 na 2007.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

2 Min Read
Politike

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

1 Min Read
Mu mahanga

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

1 Min Read
Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?