
Dr. Claude yatangaje ko amaze iminsi yakira ubutumwa bwinshi bw’abantu bamubika, avuga ko abo bantu ari abo yise “Contre Succès”, bamwifuriza ikibi.
Yabibwiye itangazamakuru ko amakuru yavugaga ko yapfuye atari yo, kandi ko ayo makuru yatangiye gukwirakwira cyane cyane avuye i Burundi.
Yagize ati nubwo abantu benshi bamuhamagara bava mu Burayi, muri Amerika n’ahandi, ari muzima kandi ari kuvugana n’abantu, ashimangira ko abamubika ari abifuza ko yaba atakiriho, ariko Imana ikaba itabibemereye.
Dr. Claude kandi yavuze ko nyuma y’imyaka icyenda atagaruka mu Rwanda, yongeye kuhagera mu 2024 avuye i Burundi. Yongeyeho ko yemerewe gutura mu Rwanda no mu Burundi, kuko afite ibyangombwa by’ibihugu byombi. Rwanda tourist guide
Yibukije ko Abanyarwanda batakagombye kumufata nk’umunyamahanga, kuko ari Umunyarwanda ufite indangamuntu, kandi anafite ubwenegihugu bw’u Burundi bitewe n’uko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba Umurundikazi. Yavuze ko hari abamwitiranya, bikaba byaratumye hari abigeze kumwambura bumwe mu bwenegihugu bwe.
Dr. Claude ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Baramujyanye”, “Igikara”, “Succès” n’izindi. Yongeye gushimangira ko abakomeje gukwirakwiza inkuru zo kumubika ari abantu bamwanga kandi bamwifuriza urupfu.
