BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

admin
Last updated: November 29, 2025 6:12 am
admin
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi, barimo Nirere Madeleine wongerewe Manda nk’Umuvunyi Mukuru, na Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET asimbura Mukeka Clémentine wari umaze imyaka 4 muri izi nshingano.

Aba bayobozi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, barimo Umuvunyi Mukuru, aho Nirere Madeleine yongeye kugirirwa icyizere akongererwa manda.

Nirere Madeleine yongerewe manda y’imyaka itanu, nyuma yuko iya mbere yari irangiye dore ko yahawe izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, hashyizweho Umunyamabanga Uhorahora mushya, ari we Amb. Mironko Fidelis wasimbuye Clémentine Mukeka wari wagiye muri izi nshingano muri Gashyantare 2021.

Uyu Munyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, si mushya mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’Amahanga, dore ko yahagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye, birimo Turkey, na Lebanon.

Abandi bashyizwe mu myanya, ni Jean Marie Vianney Ndayizigiye wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, asimbura Dr. Muhammed Semakula wari umaze igihe gito ahawe izi nshingano, kuko yari yazigiyemo muri Nyakanga uyu mwaka, bivuze ko yari amazeho amezi ane gusa.

Jean Marie Vianney Ndayizigiye wahawe inshingano zo kuba Umunyambanga Uhoraho muri MINISANTE, yabaye Umugenzuzi w’Imari muri Kaminuza y’u Rwanda.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Politike

Gen Maj Ekenge ari gusabirwa igihano cyo gufungwa

2 Min Read
Politike

U Rwanda rwashyigikiye AU kwanga gusenyuka kwa Somalia

2 Min Read
Mu mahanga

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?