Umuhanzi w’Umunyamerika Ciara Princess Wilson wamamaye mu muziki nka Ciara, yahawe ubwenegihugu bwa Bénin, nyuma yo kuvumbura ko afite ibisekuru muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.
Yabuhawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, mu mujyo w’iki gihugu wo kwiyegereza aba-Diaspora bafite ibisekuru byacyo ariko badafite ubwenegihugu.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye muri Bénin barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Olushegun Adjadi Bakari, Minisitiri w’Ubugeni n’Umuco, Jean Michel Abimbola, ndetse na Minisitiri w’Ubutabera, Yvon Detchenou, wasobanuye ko iyi gahunda ifite agaciro gakomeye mu bijyanye n’inkomoko, amateka, ubutabera n’ishema ry’abakomoka ku Banyafurika.
Iri tangazwa ryemewe ry’ubwenegihugu kuri Ciara n’abandi baturage babiri, ni intambwe nshya mu rugendo rwatangijwe na Leta ya Bénin binyuze mu itegeko No 2024-31.
Ryashyizweho kugira ngo Abanyafurika bakomoka ku bagizwe abacakara bashobore kongera kuba Abanya-Bénin, mu buryo bwemewe n’amategeko. Iki gikorwa gifite intego yo komora ibikomere, no gusana uduce twasenywe n’ubucakara bwakorewe ku Mugabane wa Afurika n’ingaruka zabwo mu mateka.
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu Ciara nta kintu aratangaza.
Ciara yavukiye muri Texas muri Amerika, ku wa 25 Ukwakira 1985[afite imyaka 39]. Afite abana bane barimo batatu yabyaranye na Russell Carrington Wilson wamamaye muri NFL, barushinze mu 2016 ndetse n’umwe w’umuhungu yabyaranye na Future bakundanye.
Yavutse kuri Carlton Harris na Jackie Harris. Nyina wa Ciara afite inkomoko mu Burayi, by’umwihariko muri Ireland naho se afite inkomoko ivanze y’Abanyafurika, Abarabu, Abanyaburayi ndetse n’Abasangwabutaka bo muri Amerika akaba ari nawe Ciara akomoraho ibisekuru byo muri Bénin.
Uyu muhango Ciara yaherewemo ubwenegihugu bwa Bénin, wari urimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Olushegun Adjadi Bakari, uw’Ubugeni n’Umuco, Jean