Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa n’abo babanye muri urwo rugendo ndetse n’inshuti ze, cyane ko kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Kanama 2025 muri Kigali Universe, kikazitabirwa n’abatumiwe gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music, yavuze ko bateguye iki gitaramo ku mpamvu zirimo kwifatanya n’uyu mukobwa ku munsi we w’amavuko ariko anizihiza imyaka ine amaze mu muziki.
Ati “Bizaba ari umunsi mukuru w’isabukuru ya Bwiza, hanyuma azaba yizihiza imyaka ine amaze mu muziki. Tuzagira umwanya wo kumva album ze cyane ko atarazikorera ibitaramo byo kuzimurika mu Rwanda.”
Uhujimfura yavuze ko batekereje gutegura igitaramo kigenewe abatumiwe gusa kuko abenshi muri bo ari abo bakoranye mu myaka ine Bwiza amaze mu muziki, baniganjemo abatabasha kwitabira ibitaramo bisanzwe.
Ati “Abakunzi b’umuziki twahuriye mu bitaramo bitandukanye kandi n’ubu tubatekerezaho, ariko uyu uzaba ari umwanya wo guhura na ba bantu twatangiranye cyangwa twagendanye uru rugendo. Barimo abafatanyabikorwa bacu n’inshuti za Bwiza!”
Bwiza afite album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ yasohoye mu 2024.