BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: Irangabiye wari warahungiye i Kigali yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Burundi: Irangabiye wari warahungiye i Kigali yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

admin
Last updated: January 4, 2023 9:54 am
admin
Share
SHARE

Urikiko rwa Mukaza mu Mujyi wa Bujumbura rwakatiye Floriane Irangabiye wari warahungiye i Kigali mu Rwanda igihano cyo gufungwa imyaka 10 muri gereza.

Floriane Irangabiye yakatiwe gufungwa imyaka 10

Ni mu rubanza rwasomwe ku wa mbere aho yahamijwe ibyaha birimo “Guhungabanya umutekano ku butaka bw’u Burundi no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.”

Yashinjwe gukusanya abarwanyi b’umutwe wa Red-Tabara ufatwa na Leta y’u Burundi nk’umutwe w’iterabwoba imbere mu gihugu no muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho ufite ibirindiro.

Mu isomwa ry’urubanza Irangabiye n’abunganizi be mu mategeko ntibari mu Rukiko gusa bahise bajurira kuko batishimiye iyo myanzuro.

Ku wa 16 Ukuboza 2022 nibwo Floriane Irangabiye wahoze akorana na Radiyo Igicaniro ikorera mu buhungiro yaburanye mu mizi, yahakanye ibyaha byose ashinjwa asaba gufungurwa.

Abunganizi be mu mategeko uko ari batatu barimo uwatumwe n’ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko bo mu Burundi bavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano basaba ko yarekurwa agasubira mu buzima busanzwe.

Floriane Irangabiye yatawe muri yombi ubwo yari i Bujumbura mu mpera za Kamena 2022, mu buryo bw’ibanga ku wa 28 Kamena yahise ajya gufungirwa ku biro bikuru by’iperereza mu Burundi.

Icyo gihe byavugwaga ko “akorana n’imitwe yitwaje intwaro hamwe no gukorera iperereza ry’ikindi gihugu.”

Ubu afungiwe muri Gereza nkuru y’Intara ya Muyinga aho atabasha gusurwa n’abo mu muryango we n’inshuti.

Irangabiye ni umugore uzwiho kutarya umunwa kandi azwi nk’udatinya gutunga urutoki ku bibi bikorwa na Leta y’u Burundi mu bice bitandukanye.

Ubwo yajyaga i Burundi benshi bamusabye kubihagarika kubera amagambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ndetse n’amafoto yifotozanyije n’abo u Burundi bwita abanzi b’igihugu.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ay’abanyamakuru asaba ko ubutabera bwamurekura kuko ibyo ashinjwa ari ibihimbano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Jado says:
    January 4, 2023 at 2:07 pm

    Nibyo nyine kora uburoko,niba waruziko urwanya se cnddd wumvaga ko bari bukureke!urumudabagizi koko.

    Reply
  • Irihose Peter says:
    January 4, 2023 at 3:43 pm

    Jado nawe ntukanjye uhita uca urubanza cyerka niba hari aho ufite uhuriye nubucamanza cyneko yari mubambere bo mukuvuga ibitanjyenda neza

    Reply

Leave a Reply to Jado Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?