BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burkina Faso: Lt Col Damiba wakorewe Coup d’Etat yemeye kuva ku butegetsi

Burkina Faso: Lt Col Damiba wakorewe Coup d’Etat yemeye kuva ku butegetsi

admin
Last updated: October 3, 2022 12:02 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Coup d’Etat ku wa Gatanu, yemeye kurekura ubutegetsi.

Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Coup d’Etat ku wa Gatanu

Ubu Burkina Faso iyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré, ndetse yakiriye kwegura kwa Lt Col Paul-Henri Damiba.

Lt Col Paul-Henri Damiba si we watangaje ko yeguye ahubwo byavuzwe n’abayobozi b’amadini n’abategetsi b’amoko atandukanye atuye Burkina Faso abo bita Leaders coutumiers.

Kwegura kwa Lt Col Damiba gukurikiye ibikorwa byibasiye Ambasade y’Ubufaransa n’ibindi birango byabwo muri Burkina Faso, babushinja kumuhisha

Abayobozi b’amadini muri Burkina Faso basamye itangazo ririmo kwegura kwa Lt Col Damiba, bavuga ko yabikoze agamije kugabanya ingaruka zashoboraga kuba haba ku bantu no ku bikorwa remezo iyo atemera kurekura ubutegetsi.

Lt Col Damiba yasabye ibintu birindwi bigomba kubahirizwa, harimo kumumenyera umutekano, kwemera gukomeza inzira y’ubwiyunge, no kwemera ko ubutegetsi buzasubizwa abasivile mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni inshuro ya kabiri mur Burkina Faso habaye Coup d’Etat mu gihe kitageze ku mwaka, muri Mutarama 2022, uyu Lt Col Damiba yahiritse ku butegetsi Roch Kaboré amushinja ko yananiwe guhangana n’imitwe ya kisilamu yica abantu.

Kuri iki cyumweru, Capitaine Ibrahim Traoré ari mu kimodoka cy’intambara, yiyeretse abaturage bo kumurwa mukuru Ouagadougou arinzwe cyane, ariko abaturage benshi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Burkina Faso imaze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi ku ngufu inshuro 8 kuva ibonye ubwigenge mu 1960.

Ubu Burkina Faso iyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré
Kuri iki Cyumweru, Capitaine Ibrahim Traoré yiyeretse abaturage

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • mahoro jack says:
    October 3, 2022 at 1:37 pm

    Ibi bihugu byo muri west africa ubufaransa bwarabyangije ku buryo nabyo bitazi iyo bigana! Ivory coast hari umukwe wabo Ouattara, Guinea ho ni uwari umusirikare wabo, ufite ubwenegihugu bwabo n’umugore w’umufaransakazi, za Gabon, Congo Brazza, Senegal, … ni companies za France zafashe ubukungu bwose bw’ibihugu, amadevize yabo bose ngo bategetswe kuyabitsa i Paris, …. harya ubwo ubwigenge koko muvuga buri hehe?

    Reply
  • Uzaribara says:
    October 3, 2022 at 9:42 pm

    Ndumva karabaye icwende ishuro 8 zose ariko bagiye batwigiraho

    Reply

Leave a Reply to Uzaribara Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?