Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike ishize atawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu.
Yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaga RIB ku wa 20 Nyakanga 2025 nyuma hamenyekanye amakuru y’uko yafungiranye aba kobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 ni bwo Burikantu yashyize ku mbugankoranyambaga ze ko yafunguwe.
Yanditse ati: “Ubu ndimo guhumeka umwuka w’Inyarugenge.”
Jacky bakoranye indirimbo na we yanditse ati: “Ikaze nanone Muvandimwe wange Burikantu, Imana ni nziza ibihe byose, shimwa Yesu kuko utameze nk’abana b’abantu.”
RIB ihora yibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugira ngo agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.