Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi, aho akurikiranyweho gufungirana abakobwa babiri mu nzu iwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru avuga ko abo bakobwa ngo bari bagiye kumureba tariki 20 Nyakanga 2025 kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aza gusaba umwe kumusanga mu cyumba arabyanga, arabakingirana ababwira ko basohoka ari uko bamwishyuye amafaranga yabatanzeho y’itike na Fanta.
Abo bakobwa bigiriye inama yo guhamagara Polisi iraza irabafungurira, Burikantu na we ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije ko iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga aho Burikantu atuye.
Uyu musore amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yemeje ko ari aye yagiye hanze amugaragaza arigata mu gitsina cy’umugore.
Icyi cyaha akurikiranyweho gihanwa hakurikijwe Ingingo ya 151 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu wese ufunga cyangwa ufungirana undi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu (5) ariko itarenga irindwi (7).