BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Bugesera: Babiri bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende

Bugesera: Babiri bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende

sam
Last updated: August 6, 2024 9:20 am
sam
Share
SHARE

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Jean Marie Vianney Sebajuri ,  kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, avuga ko muri cumi na batatu bakekwaga ko banduye iki cyorezo babiri nibo basanze barayanduye .

Babiri byagaragaye ko banduye ubushita bw’inkende ubu bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama.

Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko  ibipimo bamaze gufata mu minsi micye ishize, bigaragaza ko bane muri batanu basuzumwe i Ntarama basanze  bataranduye uretse umuntu umwe kandi uri gukurikiranwa.

Dr Jean Marie Vianney avuga ko hagitegerejwe ibindi bisubizo bizagaragaza niba hari abandi barwayi banduye indwara y’ubushita bw’inkende.

Yagize ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.”

Yakomeje agira  ati “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma [sample] ku bigo nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugira ngo bafate ingamba zo gutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.

Yagize ati “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti yabugenewe.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?