BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Bafunzwe kubera gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira mu ruhame

Bafunzwe kubera gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira mu ruhame

admin
Last updated: January 7, 2023 5:45 pm
admin
Share
SHARE

Abanyamakuru batandatu bo muri Sudan y’Epfo batawe muri yombi nyuma y’amashusho y’Umukuru wa kiriya gihugu agaragara yinyarira mu ruhame.

Salva Kiir ni Perezida wa Sudan y’Epfo kuva muri 2011

Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba banyamakuru yashyizwe hanze n’Urwego ruharanira uburenganzira bw’Abanyamakuru.

Mu Ukuboza 2022, Perezida Salva Kiir yagaragaye mu mashusho yinyarira ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu muhango yari ayoboye.

Moment 71-year-old South Sudan President Salva Kiir urinates on himself in public during road commissioning pic.twitter.com/Iv59tqrjWy

— The Observer (@observerug) December 14, 2022

Abanyamakuru bakorera Televiziyo ya Leta batawe muri yombi muri iki cyumweru.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’Abanyamakuru (CPJ) rirasaba ko bariya barekurwa.

Patrick Oyet, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Sudan y’Epfo, yavuze ko bariya Banyamakuru bafashwe bakweho kuba bazi uko amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira yageze hanze.

Televiziyo ya leta SSBC ivuga ko ariya mashusho itigeze iyasakaza.

Muthoki Mumo uhagarariye CPJ muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, avuga koi fatwa rya bariya banyamakuru bigaragaraza urugero inzego z’umutekano zikunze gufunga abanyamakuru mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Minisitiri w’Itumanaho muri Sudan y’Epfo Michael Makuei yabwiye Ijwi rya America ko abantu bakwiye gutegereza bakamenya icyatumye bariya banyamakuru batabwa muri yombi.

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Patos says:
    January 7, 2023 at 10:26 pm

    Barakosheje bakubitwe ibiboko kuko ntabwo ari byiza kwandagaza umukambwe iyo umuntu ashaje ntabwo uruhago ruba rugifite imbaraga zo kugumana inkari ,ibyo rero ni ibisanzwe

    Reply
  • Menyo mazuru says:
    January 8, 2023 at 6:35 am

    Wanditse nabi. Ni ugucukwa n’inkari. Isi ntisakaye. Iyi ndwara ntawe itafata. Kandi uyirwaye, inkari ziza atabizi.
    Pole sana Bwana Salvakir.
    Ababikwirakwije bahemutse

    Reply
  • citoyen says:
    January 8, 2023 at 9:21 am

    Ikosa se ni abanyamakuru bagaragaje ko umukuru w’igihugu arwaye cyangwa ikosa ni abashinzwe umutekano we, harimo n’abaganga be, baba batafashe ingamba zikwiye kandi bazi ikibazo afite? Ibintu byo kwihambira ku butegetsi kugeza wituye hasi niyo ndwara ikomeye Africa ifite. Nk’uyu kuki ataharira abandi ngo ajye kuruhuka?

    Reply
  • Rugango Fidele says:
    January 8, 2023 at 2:31 pm

    Ntabwo barenganye kuko barengereye cyane uretse no kuba ari umukuru w igihugu no ku muturage usanzwe iyo si inkuru yo gutangaza.

    Reply
  • John Biz. says:
    January 8, 2023 at 9:59 pm

    Barenganye! Kuko niyo baba aribo basakaje amashusho biri mukazi bakora kdi ntibahimbye bagaragaje ibyabaye; Ahubwo Mr P.Kiir najye kuruhuka ahe akanya abandi bayobore.

    Reply

Leave a Reply to Menyo mazuru Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?