APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino Gasogi United yakinnye nk’ikipe ititeguye gukomeza guhangana muri Shampiyona.
Ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, nibwo umukino hagati ya Gasogi United na APR FC watangiye.
Ni umukino ikipe ya Gasogi United yarushijwe cyane na APR FC bijyanye n’imikinire, aho wabonaga APR FC irimo guhererekanye neza ndetse irema uburyo wavuga ko bukomeye.
Ku munota wa 11 gusa, ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka wari uhawe umupira na Cheick Djibril Ouattara. Hakim Kiwanuka yatsinze iki gitego nyuma y’uburyo bubiri yari amaze guhusha burimo umupira yimye Ouattara ndetse n’uwo yateye ugaca hanze y’izamu.
Kiwanuka wabonaga yazengereje uruhande rw’ibumoso rwa Gasogi United yaje kongera gutanga umupira mwiza awuhereza Djibril Ouattara ariko ateye mu izamu umupira ukurwamo na Leandre wafatiraga Gasogi United.
Gasogi United yaje kubona uburyo bukomeye ariko ntiyabubyaza umusaruro. Ni Umupira mwiza wafashwe na Nibisigayizabikora Elsee, atera ishoti rikomeye muri Metero 30, ishimwe Pierre aratabara akoraho gacye umupira ukubita ipoto ujya hanze.
Ku munota wa 40, ikipe ya APR FC yongeye gutsinda igitego cyari icya kabiri muri uyu mukino gitsinzwe na Memel Raouf Dao. Ni umupira wazamukanwe na Cheick Djibril Ouattara acenze umuzamu wa Gasogi United awukuramo usanga aho Memel Dao ahagaze ahita atsinda igitego.
Gasogi United muri iki gice cya mbere yabonye koroneri imwe gusa kuko wabonaga irimo kugenda igerageza kugera imbere y’izamu ariko ukabona ko nta kibazo gikomeye irimo guteza APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ihabwa ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa Dauda Yussif yakoze ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo. Umutoza wa APR FC yaje gukora impinduka, William Mel Togui avamo hinjiramo Ngabonziza Pacifique.
Ku munota wa 74, ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya gatatu gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara kuri Penalite. Ni nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Memel Raouf Dao, umusifuzi wo hagati, Kayitare David ahita atanga Penalite. APR FC yaje guhita ikora impinduka Byiringiro Gilbert na Memel Raouf Dao basohoka mu kibuga hinjiramo Ombarenga Fitina na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 77, Gasogi United yakoze impinduka Iyabivuze Fabrice asohoka mu kibuga hinjiramo Kanamugire Arsene. APR FC nayo yongeye gukora impinduka, Mamadou SY na Lamine Bah binjira mu kibuga hasohokamo Ruboneka Jean Bosco na Hakim Kiwanuka.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 3-0. Ni umukino Gasogi United yakinnye nk’ikipe y’abana bato cyane kuko nta kintu yagaragaje wavuga ko gikomeye.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 36 ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona mu gihe itegereje ko Police FC na Al Hilal SC zikina.
