BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Feb 6, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

admin
Last updated: February 6, 2026 5:28 pm
admin
Share
SHARE

Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys yongeye kugaruka mu majwi y’abakunzi b’imyidagaduro, ni nyuma y’uko agaragaye mu mashusho yishimanye n’inkumi izwi cyane muri sinema nka Queen Ringo.

Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu rugo kwa Queen Ringo, bishimanye ndetse baganira utuntu tunyuranye, icyakora ku rundi ruhande biragoye kwemeza ko ari ay’urukundo cyangwa haba hari umushinga bari gukorana yaba uwa sinema cyangwa indirimbo.

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu mukobwa uzwi nka Queen Ringo, ibitekerezo byose by’abamukurikira ubona ko bibifuriza guhirwa mu rugendo rw’urukundo.

Nubwo ariko abakurikira uyu mukobwa babifashe nk’urugendo rushya rw’urukundo atangiranye na Nizzo Kaboss, yaba we cyangwa uyu muhanzi nta n’umwe uragira icyo ayavugaho.

Uwitwa Virginie Mukabaziga yagize ati “Ndabishimiye rata, Imana ibibemo.” Uwitwa Valentin Severin we yagize ati “Nizzo aramujyanye, arakina se?”

Aba kimwe n’abandi benshi bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba Nizzo Kaboss ari kumwe n’iyi nkumi, icyakora ku rundi ruhande hari n’abagaragaje ko bababajwe no kuba uyu mukobwa atari kumwe na Captain Regis bari bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Kuva mu minsi ishize, byavuzwe ko Queen Ringo yaba yaratangiye urugendo rw’urukundo na Captain Regis banakoranaga ibijyanye na sinema, gusa ku rundi ruhande hari n’andi makuru avuga ko bamaze igihe badacana uwaka nubwo bahisemo kubiceceka.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru…

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys yongeye kugaruka mu majwi y’abakunzi b’imyidagaduro,…

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira…

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abashinja u Rwanda kuvugurura imyitwarire yarwo…

Taiwan yabaye ikibazo gikomeye mu biganiro bya Xi na Trump

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Leta…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
Imyidagaduro

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania

1 Min Read
Imyidagaduro

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?