Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yemeje ko agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade, akora umuziki.
Iki gitaramo cyiswe ‘The Last Night by Kevin Kade’ kizabera ku mbuga ya Rond-point ya Kigali Convention Centre, ku wa Gatatu, tariki 31 Ukuboza 2025.
Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Riderman, Ruti Joel, Kenny K-Shot, Bruce The 1St, Shemi, Angell Mutoni, Diez Dola, Ariel Wayz n’abandi.
Ni igitaramo Kandi cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt, ndetse na MTN Rwanda binyuze muri gahunda ya MTN Mobile Money, aho yavuze ko iyo nkunga yagize uruhare runini mu gutegura iki gikorwa ku rwego rwo hejuru.
Kevin Kade yatangaje ko yifuza ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusangira n’abafana be, akabashimira urukundo bamugaragarije mu myaka ishize, ndetse kikazaba n’intangiriro y’indi myitwarire mishya mu muziki we no mu bikorwa ateganya mu 2026.
Muri iyi myaka Kevin Kade amaze yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse gutaramira mu bihugu by’amahanga byinshi, Kevin Kade yakoranye n’abahazi bafite amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri Tanzania.
Kade asanzwe ari umwe mu bize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda rizwi nko ku Nyundo aho ari muri ‘Promotion’ ya 2017-2019.
Ali Kiba watumiwe na Kevin Kade yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 1 Mutarama 2018.

