BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ali Kiba yemeje ko azataramira I Kigali mu gitaramo cyo kwizihiriza imyaka itanu Kevin Kade amaze mu muziki

Ali Kiba yemeje ko azataramira I Kigali mu gitaramo cyo kwizihiriza imyaka itanu Kevin Kade amaze mu muziki

admin
Last updated: December 29, 2025 9:34 am
admin
Share
SHARE

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yemeje ko agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade, akora umuziki.

Iki gitaramo cyiswe ‘The Last Night by Kevin Kade’ kizabera ku mbuga ya Rond-point ya Kigali Convention Centre, ku wa Gatatu, tariki 31 Ukuboza 2025.

Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Riderman, Ruti Joel, Kenny K-Shot, Bruce The 1St, Shemi, Angell Mutoni, Diez Dola, Ariel Wayz n’abandi.
Ni igitaramo Kandi cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt, ndetse na MTN Rwanda binyuze muri gahunda ya MTN Mobile Money, aho yavuze ko iyo nkunga yagize uruhare runini mu gutegura iki gikorwa ku rwego rwo hejuru.

Kevin Kade yatangaje ko yifuza ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusangira n’abafana be, akabashimira urukundo bamugaragarije mu myaka ishize, ndetse kikazaba n’intangiriro y’indi myitwarire mishya mu muziki we no mu bikorwa ateganya mu 2026.

Muri iyi myaka Kevin Kade amaze yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse gutaramira mu bihugu by’amahanga byinshi, Kevin Kade yakoranye n’abahazi bafite amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri Tanzania.

Kade asanzwe ari umwe mu bize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda rizwi nko ku Nyundo aho ari muri ‘Promotion’ ya 2017-2019.

Ali Kiba watumiwe na Kevin Kade yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 1 Mutarama 2018.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?