
Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2024, ryatangaje ko imyanzuro yafashwe n’abakuru ba dipolomasi z’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo ibarebaho.
Ni myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola n’u Rwanda “bumvikana ku ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo”.
Bemeranyije ko aka agahenge kangomba kubahirizwa guhera saa sita z’ijoro zo ku wa 4 Kanama 2024.
Mu itangazo AFC yasohoye, yagaragaje ko ntaho ihuriye n’iyi myanzuro yemerejwe mu nama ya Luanda kuko itigeze iyitabira.
Yagize iti: “Alliance Fleuve Congo (AFC) yakurikiranye ibikorwa biheruka kuba bigamije kugera ku mahoro biciye mu biganiro bya Luanda. AFC irifuza gushimira ababyitabiriye ku bw’akazi kadashira bakomeje gukora kugira ngo ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bikemuke mu mahoro. AFC icyakora irashimangira ko itarebwa n’imyanzuro y’inama itigeze yitabira”.
AFC ishinja ihuriro ry’ingabo za Congo kwitwikira agahenge zigakomeza gukora ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku bwoko, kugaba ibitero ku basivile ndetse no ku ngabo zayo.
Yavuze ko nko ku wa 7 Werurwe 2023 M23 yatangaje ko itanze agahenge nk’uburyo bwo guha amahirwe inzira yo gukemura amakimbirane mu mahoro, gusa birangira Ingabo za leta ziyigabyeho ibitero ku buryo yisanze igomba kwirwanaho mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.
AFC igaragaza ko amahoro azagerwaho biciye mu biganiro igihe leta ya Congo yaba ibyemeye.
Ivuga kandi ko itazihanganira ibikorwa bibi by’ubwicanyi ndetse ko izakomeza kwirwanaho mu gihe ibirindiro byayo bigabweho igitero.
