BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

admin
Last updated: January 28, 2026 4:09 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bwigeze kugerageza kwegera Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana, mu rwego rwo gushaka inzira ya politiki yahagarika imirwano, ariko ngo icyo cyifuzo cyateshejwe agaciro.

Muri Kamena 2022 ni bwo M23 yafashe uriya mujyi uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda, nyuma y’amezi agera kuri arindwi yari imaze iri mu mirwano n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Impande zombi zagiye mu ntambara, mu gihe hari hashize igihe gito zigiranye ibiganiro byari bigamije gushakira umuti ibibazo birimo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’icy’impunzi z’abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari bamaze imyaka myinshi barahunze.

Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23, yavuze ko intumwa z’uyu mutwe zari zaragiye i Kinshasa aho zamaze igihe kinini mu biganiro n’inzego za Leta, bagaragaza icyizere cyo kugera ku bwumvikane.

Yagize ati: “Twoherejeyo (i Kinshasa) intumwa, uyu [Lawrence] Kanyuka dukorana yari mu bagiyeyo, bamarayo amezi 14. Hari ibyo baganiriye, byari na byiza pe!”

“Baravuze bati ‘tuvange ingabo, twubake diviziyo ebyiri buri imwe ifite brigade eshatu, diviziyo imwe ijye mu burengerazuba bw’igihugu irinde umutekano w’inzego nshyashya zigiyeho’, kuko icyo gihe ntibari bizeye inzego Kabila asizeho, bati ‘noneho indi Diviziyo igende iwanyu mu burasirazuba ijye gukemura bya bibazo muhora muvuga by’umutekano muke bya FDLR, ADF; na ya miryango yanyu muvuga ko yaheze hanze itahe”.

Nyuma yo kwigarurira Bunagana, M23 ivuga ko yongeye kugerageza kwegera Perezida Tshisekedi imusaba ibiganiro bigamije guhagarika intambara, ariko ngo yasubijwe amagambo agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro.

Dr. Oscar Balinda avuga ko Tshisekedi yakomeje umugambi wo kujya atera M23 na yo ikirwanaho, kugeza ifashe ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva icyo gihe, imirwano yakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yagiye yigarurira uduce twinshi, harimo n’umujyi wa Goma umaze igihe ugenzurwa n’uyu mutwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yahakanye yivuye inyuma iby’ibiganiro na Amerika byo kurangiza intambara

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Iran irahakana ko hari ibiganiro hagati ya Tehran…

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa DRC, avuga ko kuba ari i…

Perezida Kagame yabajije Abayobozi barya ruswa impamvu bigereranya n’ikibi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabajije Abayobozi mu nzego zitandukanye…

Colombia: Indege yarimo abasirikare 100 yahanutse

Indege y’ingabo zirwanira mu kirere yarimo abasirikare babarirwa hagati ya 80 na…

Trump yaciye amarenga yo guhagarika ibitero kuri Iran vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?