BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Feb 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

admin
Last updated: February 13, 2026 3:02 pm
admin
Share
SHARE

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira ngo ingabo z’u Rwanda zitazajya kuwusenyera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro na The East African, Bisimwa yashimangiye ko AFC/M23 n’u Rwanda bikorana mu rwego rw’umutekano ariko ibyo bitavuze ko iki gihugu gifasha iri huriro haba mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki, kandi ko ubwo bufatanye butambukiranya imipaka, bitandukanye n’ibitangazwa na Leta ya RDC.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko impande zombi zikorana kubera ko ari abaturanyi, kugira ngo ingendo z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo bambukiranya umupaka barimo abacuruzi zigende neza, no mu gukumira ko FDLR yakwambuka umupaka wa RDC, igatera u Rwanda.”

Yagize ati “Hari ibibazo biba hagati y’abaturanyi bisaba ubufatanye. Ubufatanye bwacu buriho kubera imitwe yitwaje intwaro, nka FDLR yishe abantu mu Rwanda, ihungira mu gihugu cyacu, itangira no kwica abantu bacu. Abantu bahunze imidugudu yabo, baza mu mijyi kubera ikibazo cya FDLR.”

Yavuze ko mu rwego rwo kwisigasira, FDLR yatangiye kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC, amafaranga ikuramo ikaba iyagura intwaro, kandi ko ikomeza kwinjiza abarwanyi bashya barimo abana kugira ngo bakomeze bakwirakwize ingengabitekerezo yayo mu gihe kirekire; ibishyira umutekano w’u Rwanda mu kaga.

Bisimwa yatangaje ko muri uku kwiyubaka kwa FDLR, Leta ya RDC ikomeje kuyiha ubufasha kugira ngo izatera u Rwanda, ariko ko kuva AFC/M23 yatangira kugenzura ibice byegereye umupaka, yafashe icyemezo cyo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kugira ngo u Rwanda rutajya muri RDC kuwisenyera.

Ati “Twaravuze tuti iki kibazo gishobora guteza ibibazo hagati yacu n’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zije mu gice cyacu, ni abasivile bagirwaho ingaruka n’imirwano. Rero twarisuganyije kugira ngo turinde umutekano waho, twirukane uyu mutwe witwaje intwaro kugira ngo u Rwanda rutazabigira impamvu yo kwambuka. Iki kibazo cyagombaga gukemurwa na Leta ya Kinshasa, ariko iyo tubikora, tuvugwa nabi.”

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 yasobanuye ko byari ngombwa ko bafata ingamba zo kurinda umupaka ubahuza n’u Rwanda kugira ngo ubuhahirane bukomeze hagati y’abaturage b’impande zombi, ati “Iyo tutabereka ko turi gukemura ikibazo cyabo, bari gufunga umupaka, twebwe Abanye-Congo tukabihomberamo.”

FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abanyapolitiki bahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana. Abayishinje babanje kwiyita andi mazina arimo RDR, ALiR na PALiR.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand…

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026, abayobozi bo mu ihuriro AFC/M23 n’abo…

Kenya: Paul Mackenzie yongeye kuregwa ku rupfu rw’abandi bantu 52 nyuma y’abarenga 400 asanzwe akurikiranywaho

Urwego rushinzwe Ubushinjacyaha muri Kenya rwatangaje ko rwongeye kurega mu nkiko Paul…

Huye: Guverineri na Polisi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda basabye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

1 Min Read
Mu mahanga

Leta ya DRC yareze MTN Group gukorera kubutaka bwayo nta burenganzira ibifitiye

1 Min Read
Mu mahanga

Burundi: Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyugarijwe n’ibibazo by’itumanaho .

2 Min Read
Mu mahanga

Umuyobozi mu Burundi yavuze ko abagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo bazabihanirwa

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?