BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 itewe impungenge n’abaturage bahungiye mu Burundi nyuma y’uko bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka

AFC/M23 itewe impungenge n’abaturage bahungiye mu Burundi nyuma y’uko bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka

admin
Last updated: December 20, 2025 5:18 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko bahungiye mu Burundi, bahagera iki Gihugu kigafunga umupaka ugihuza na DRC.

Izi mpungenge zagaragajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi micye iri Huriro ritangiye kuvana Ingabo zaryo mu Mujyi wa Uvira.

Muri ubu butumwa, Kanyuka yavuze ko “AFC/M23 iragaragaza impungenge ku Banyekongo benshi bifuza gusubira mu ngo zabo ku bushake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko muri Uvira, Sangé, Luvungi, Kamanyola no mu bice bihakikije ubu bibangamiwe n’ubuyobozi bw’u Burundi nyuma yo gufunga umupaka.”

Kanyuka akomeza avuga ko iri Huriro rya “AFC/M23 ribabajwe no kuba hari abagore, abana n’abagabo batakaje icyizere cyo gusubira mu miryango yabo no kongera kubaka ubuzima bwabo, bambuwe uburenganzira bw’ibanze bwo gutahuka mu mutekano, mu cyubahiro ndetse no ku bushake bwabo.”

Yaboneyeho kwibutsa ko nubwo aba Banyekongo babuze uko basubira mu byabo kubera icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi, iri Huriro ryo riherutse gufasha Abarundi barenga 1 000 bari muri Uvira, gusubira iwabo, babikorewe mu buryo bwo kugaragaza imikoranire ndetse no kubaha amahame rusange y’uburenganzira bwa muntu.

Kanyuka yarangije ubutumwa bwe avuga ko ubuyobozi bwa AFC/M23 buhamagarira ubutegetsi bw’u Burundi kureka bariya Banyekongo bagasubira mu Gihugu cyabo, kandi bigakorwa bidatinze.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?