Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rigiye kurekura abasirikare 230 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafatiye mu Mujyi wa Goma mu mwaka ushize, n’abandi benshi barimo abarwanyi bo muri Wazalendo.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo, nyuma yo kuganira na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe gukemura amakimbirane n’ibikorwa by’ubutabazi, Hadja Lahbib, wasuye Goma kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026.
Nangaa yagize ati “Dufite abana 41 bahoze muri FARDC na Wazalendo. Twabafatiye i Goma, uyu munsi twafashe icyemezo cyo kubarekura. Twabonye n’abagore babarirwa mu 100 b’abasirikare ba FARDC n’aba Wazalendo, bafatiwe i Rumangabo. Na bo tugiye kubarekura.”
Yakomeje ati “Ikindi kandi, hari abasirikare 230 ba FARDC, bari kuvurirwa mu kigo cya gisirikare cya Katindo. Na bo tugiye kubarekura mu rwego rwo kugaragaza ko dushaka amahoro. Ntituri ba gashozantambara.”
Muri Mata 2025, na bwo abasirikare ba RDC n’abapolisi 1359 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO) mu nkengero za Goma, boherejwe i Kinshasa nyuma y’ibiganiro byahuje Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) na AFC/M23.
Nangaa yagaragaje ko AFC/M23 ishyize imbere ibiganiro bya politiki kuko ari byo byazana amahoro kandi ko Leta ya RDC nitabyubahiriza, igashaka gukomeza intambara, iri huriro rizirwanaho nk’uko risanzwe ribigenza.
