BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bishimiye amabwiriza mashya bashyiriweho na  RGB

Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bishimiye amabwiriza mashya bashyiriweho na  RGB

sam
Last updated: March 11, 2025 8:24 am
sam
Share
SHARE

Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bavuga ko amabwiriza mashya yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, azaca akajagari kari muri iyi miryango katumye igera ku bihumbi 9800 ifungwa by’agateganyo

Urwego rw’imiyoborere rusobanura ko nta kwihanganira abagendana insengero mu mifuka, kubera ko hagamijwe kurengera Abanyarwanda, kuko ari nabo bakirisitu, abayoboke cyangwa abizera b’amadini n’amatorero.

Bamwe mu bayobozi b’iyi miryango bavuga ko nubwo bemerako kuyobora idini cyangwa itorero ari umuhamagaro w’Imana ariko uwahamagawe akwiye no kuba afite ibisabwa byose birimo n’ubwenge .

Aya mabwiriza mashya yashyizweho na RGB arimo ko umuyobozi n’umwungirije bagomba kuba bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana ,barize mu mashuri makuru cyangwa kaminuza , kwishyura amafaranga miliyoni 2 yaserivise adasubizwa mu gihe ashaka ubuzima gatozi , inyandiko yemeza inyubako yihariye  yogusengeramo no kuba ugiye gushinga ishami asabwa imikono 1000 y’abamushyigikiye .

Gusa n’ubwo aya mabwiriza hari abayishimiye hari n’abandi basaba ko kuri iyingingo y’amafaranga yo gusaba ubuzima gatozi yatekerezwaho maze akagabanywa bavuga ko byibura bayashyira hagati y’ibihumbi Magana tanu na miliyoni.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Uwicyeza Doris Picard  avuga ko aya mabwiriza mashya hari ibyo aje gucyemura bitagendaga neza mu mikorere y’amadini n’amatorero.

Yagize ati: “Hari abo twagiye dusanga abagiye bafata umutungo w’abantu bakawikoreshereza ibyo bashaka nkaho ari umutungo bwite, hakaba n’ibibazo by’iyezandonke, abafata umwanya n’ibitekerezo by’abaturage bagakora ibyaha birenze kuba byafungwa gato.”

Dr Uwicyeza yanenze cyane abasa nk’aho bafashe bugwate abayoboke babo ntibagire indi mirimo y’iterambere bakora bakirirwa mu nsengero ndetse n’abajyana abantu mu bisambu aho abasenga bakunze kwita mu butayu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

Igisirikare cya Sudani cyatangaje  ko cyamze kwirukana burundu umutwe w’inyeshyamba  'Rapid Support…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
Iyobokamana

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?