BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abasirikare b’u Burundi bamaganiye kure icyemezo cyo kubambika impuzankano ya FARDC

Abasirikare b’u Burundi bamaganiye kure icyemezo cyo kubambika impuzankano ya FARDC

admin
Last updated: December 24, 2025 7:17 am
admin
Share
SHARE

Abasirikare b’u Burundi bakiri kwinjira rwihishwa mu muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batangiye kutumvikana ku kwambara impuzankano ya FARDC, nk’amayeri yo guhisha ko bakiri kurwana mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ingabo z’u Burundi ziri mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu Bufatanye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ariko kuva muri Kivu y’Amajyaruguru mu ntangiriro za 2025 kugeza muri Kivu y’Amajyepfo, AFC/M23 yagiye izirukana ndetse bamwe muri zo bakahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko kuva aho imirwano ibaye nk’ihagaze, AFC/M23 imaze gufata umujyi wa Uvira, n’u Burundi bwasabwe na Amerika kuvana ingabo zabwo muri RDC kugira ngo ikibazo cy’umwuka mubi mu karere kigabanye ubukana.

Gusa bivugwa ko hakiri batayo eshatu z’ingabo z’u Burundi muri Fizi, ziryamiye amajanga ngo zizarwanye umutwe wa AFC/M23.

Ikindi cyibazwa ni uburyo ahari abasirikare barenga ibihumbi 20 b’u Burundi batsinzwe bakirukanwa muri Kamanyola, Kiliba kugeza igihe Uvira ifatiwe, none urugamba rwananiye izo ngabo rukaba rwenda gushorwamo abasirikare bagize batayo eshatu gusa.

Aba basirikare bagaragaje ubwoba bwinshi bahamya ko mu gihe Baraka yaba igiye mu biganza bwa AFC/M23, yakurikirwa na Kalemie kandi bataba bagishoboye kuva muri aka gace ngo basubire iwabo.

Abenshi muri aba basirikare bahakanye kutazambara impuzankano ya FARDC, ngo nubwo bazi neza ko barwanira inyungu z’abasirikare bakuru ariko biyemeje kuzagwa mu mwambaro w’igisirikare cyabo.

Hari amakuru yagiye hanze avuga ko u Burundi bushaka gutangaza ko bwavanye ingabo zabwo zose muri RDC, ariko hagakoreshwa amayeri yo kubarekerayo bakarwana bambaye impuzankano ya FARDC.

Aba basirikare barimo abibaza impamvu basabwa kurwana mu gihe na Leta yabo ibizi ko nyuma y’uko Umujyi wa Uvira ufashwe nta bikoresho bihagije bafite

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?