BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Abarimo Djihad batawe muri yombi kubera gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina

Abarimo Djihad batawe muri yombi kubera gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina

admin
Last updated: November 27, 2025 3:45 am
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025, rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, hamwe na Kwizera Nestor, uzwi cyane nka Pappy Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari guterara akabariro

Ibi byatumye umubare w’abamaze gufatwa muri iki kibazo ugera kuri batanu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje ifatwa ry’aba bombi, anashimangira ko ibikorwa byo gusakaza amashusho y’urukozasoni bigomba gucika burundu. Yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko buri wese uzagaragarwaho uruhare azakurikiranwa n’amategeko yaduteganyirije.

Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye yabo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Iki gikorwa cy’iperereza cyatangijwe nyuma y’ikirego Yampano ubwe yatanze ku wa 9 Ugushyingo 2025. Ku ikubitiro, ku wa 11 Ugushyingo, RIB yafashe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, nyuma ye hakurikiraho Kalisa John (K. John) wafashwe ku wa 14 Ugushyingo.

Dosiye ya Pazzo Man na K. John yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo. Nyuma yaho, ku wa 18 Ugushyingo, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abaha ayo mashusho y’urukozasoni.

Kuri ubu , abantu batanu bamaze gufatwa mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo buri wese wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho abiryozwe nk’uko amategeko abiteganya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?