BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abari abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bahagaritswe ku buyobozi

Abari abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bahagaritswe ku buyobozi

admin
Last updated: December 29, 2025 9:09 am
admin
Share
SHARE

 

REB yatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora, nyuma yo gukorerwa isuzuma rikabatsinda, ririmo n’iryo bakorewe ku rurimi rw’icyongereza ryasanze bamwe bataruzi neza.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, wavuze ko aba bantu 890 batazakomeza inshingano zo kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhera mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, gusa bakazakomeza kwigisha.

Muri abo bantu, barimo 541 bari abayobozi b’ibigo by’amashuri mu yisumbuye, mu gihe abandi 349 bari ab’ibigo by’amashuri abanza.

Iri suzuma ryahereye ku ryo ku rwego rw’Uturere, rikomereza ku ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB.

Yagize ati “Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu bibiri birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange n’uburyo akunze akazi ke. Byose bigahabwa amanota ku gipimo cya 100.”

Abantu 5 277 bari basuzumwe ku rwego rw’Uturere, bakomereje ku rwego rwa REB, aho abangana na 16% ari bo bariya 890, batsinzwe ririya suzuma, kuko bagize amanota ari munsi ya 70%.

Dr Flora Mutezigaju ati “Mu batsinzwe, benshi bagaragaje amanota macye mu myitwarire, uko bafata abarimu n’abanyeshuri, uko bakemura ibibazo, ndetse n’uburyo bafatanya n’ababyeyi.”

Nanone kandi hagaragaye ibindi bibazo birimo imicungire mibi y’umutungo w’ibigo by’amashuri, aho hamwe hagaragaye inyerezwa ry’amafunguro agenewe abanyeshuri.

Hari kandi n’ibibazo byo kuba bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri badahora ku kazi ngo bakurikirane imibereho y’ibigo bayobora, ndetse hakaba haranagaragaye ikibazo cy’abadafite ubumenyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza kinakoreshwa mu myigishirize.

Muri bariya batsinzwe isuzuma, abenshi ni abafite impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye A2, ndetse abenshi bakaba ari abakuze.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?