Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF) yemeje ko Abajenerali 9 bajya mu kihuruko cy’izabukuru.
Yemeje kandi ko Abofisiye bakuru 120, Abofisiye bato 26 n’abandi 927 bafite andi mapeti nabo bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni ku nshuro ya 13 igikorwa cyo gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare kibaye, umuhango wo gusezera kuri aba bajenerali n’abandi bazisirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Mu izina ry’abagiye mu kihuruko cy’izabukur, Maj Gen Wilson Gumisiriza yagaragaje ko batewe ishema n’uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda ndetse asezeranya ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batazadohoka ku gukorera igihugu.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wayoboye uyu muhango, yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu kazi k’indashyikirwa bakoreye igihugu harimo n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byanashimangiwe n’Umugaba Mukuru z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wavuze ko n’ubwo bagiye mu kiruhuro cy’izabukuru, bazagumana indangagaciro za RDF.