BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

admin
Last updated: February 3, 2026 9:48 am
admin
Share
SHARE

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA nk’umukozi ufata amashusho, yitabye Imana.

Amakuru y’itabaruka rya Rwamukwaya wamaze imyaka irenga 26 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, na bamwe mu bo bakoranye muri RBA.

Umwe mu bo bakoranye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yavuze ko Rwamukwaya yitabye Imana azize uburwayi.

Umwana wa nyakwigendera, Lyse Jennifer Muhorakeye yemeje ko umubyeyi we yatabarutse, ariko ntiyagira amakuru menshi avuga ku rupfu rwe.

Rwamukwaya yari yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Kamena 2020, asezerwaho n’ubuyobozi bwa RBA yari amaze imyaka 26 akorera.

Nyakwigendera wavutse mu 1956, yatangiye umwuga w’Itangazamakuru mu 1982, awutangiriye mu Gihugu cy’u Burundi, aho yari yarahunganye n’ababyeyi be.

Mu 1994 ubwo yagarukaga mu Rwanda, yagiye gukorera icyahoze ari ORINFOR cyaje kuvamo RBA, kuva icyo gihe yakoreye iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kugeza muri 2020 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Byinshi ku biganiro byahuje Perezida Gnassingbé wa Togo na perezida Paul Kagame

2 Min Read
Mu Rwanda

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’Umunsi w’Intwari

2 Min Read
Mu Rwanda

Ikigo cy’Iteganyigihe mu Karere cyateguje imvura idasanzwe mu bihugu birimo u Rwanda

1 Min Read
Mu Rwanda

Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko kubera guhagarika amasezerano y’abimukira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?