Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje gusebya Uganda bayishotora ahubwo ko bakwiye kumenya ko kuyishotora cyane bituma abashinzwe kuyirinda bayirwanira.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X avuga ko hari abibwira ko gutuka, gusebya no gutera ubwoba abantu byabatesha icyubahiro bigatuma batamenyekana yemeza ko ahubwo ibyo ari byo bibongerera kumenyekana no gukundwa n’abaturage.
Yagize ati “Iyo ushotoye abantu bikabije, birangira birwanyeho. Hari abibwiraga ko kudutuka no kudusebya byatwambura igikundiro, nyamara ibyo bitugira ibyamamare kurushaho.”
Muhoozi yavuze ko urubyiruko rwa Uganda rwarambiwe guhora rushotorwa runasuzugurwa na buri wese, avuga ko ubu intego rufite ari yo gukora buri kimwe giteza imbere igihugu cya Uganda.
Yakomeje avuga ko urubyiruko rwa Uganda rwiteguye gufata inshingano zose zishoboka zo kurinda icyo gihugu no kugiteza imbere.
Ibi abigarutseho nyuma y’uko nta gihe yari amaze afashe umwanzuro wo kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga ze uko byari bisanzwe nyuma yo kunengwa imyitwarire ye yakomeje kugaragariza abamukurikira.
