BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 21, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

admin
Last updated: February 2, 2026 9:36 am
admin
Share
SHARE

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian, baravugwa mu rukundo, ndetse biravugwa ko bamaranye umwanya mu mpera z’icyumweru nyuma yuko umwe afashe indege akambukiranya imigabane n’inyanja akajya kureba undi.

Ikinyamakuru The Sun kiravuga ko Kim Kardashian yavuye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America yerekeza mu Bwongereza ari mu ndege ye bwite kugira ngo amarane igihe gito na Lewis Hamilton.

Bivugwa ko aba bombi bagiye gusangira ifunguro rya nimugoroba ndetse banakorerwa massage n’abakundana mu gihe cy’akaruhuka mu mpera z’icyumweru twaraye dosoje ahitwa Estelle Manor, ahantu h’ibanga hakorerwa masaje muri Oxfordshire.

Bivugwa ko Kardashian yageze ku kibuga cy’indege cya Oxford ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, ubundi ahita yerecyeza mu nzu y’i Witney. Nyuma y’isaha imwe, Hamilton yahageze ari muri kajugujugu yakodeshejwe ava muri Heliport ya Battersea yo mu mujyi wa Londres.

Umuntu warebaga yabwiye The Sun ati: “Kuhagera kwa Kim kwari gukomeye cyane. Yari aherekejwe n’abarinzi babiri maze binjizwa mu nzu. Nyuma y’isaha imwe, ahagana saa kumi z’umugoroba, Lewis na we yahageze ari muri kajugujugu ahita yinjira muri iyo nzu.

Uwaganiriye na The Sun yagize ati “Byagaragaraga ko ari urukundo ruhebuje. Kim na Lewis bari bisanzuye aho hos. Yari afite [Kim] abamurinda babiri, naho Lewis yari afite umucungira umutekano umwe, ariko bagumye hanze.”

Kim Kardashian na Lewis Hamilton, bombi nta n’umwe uragira icyo avuga kuri aya makuru y’uru rugendo rwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi kandi bamaze imyaka baziranye kandi mbere bagaragaye bari kumwe mu birori rusange. Bitabiriye ibihembo bya GQ Men of the Year Awards i Londres mu 2014 hamwe n’abo bahoze ari abo bashakanye, Kanye West na Nicole Scherzinger.

Lewis Hamilton yaje kugirana ubucuti n’umuvandimwe wa Kim Kardashian, Kendall Jenner, waje kwifatanya na we mu irushanwa rya Miami Grand Prix mu 2024.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Trump yaciye amarenga yo guhagarika ibitero kuri Iran vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko…

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze iki Gihugu…

M23 yateye utwatsi ibyo kuvana ingabo i Bukavu

Umutwe wa AFC/M23 wabeshyuje inkuru z’uko wasabye ingabo zawo ziri mu mujyi…

RDC: ADF yishe abantu 50 mu cyumweru kimwe

Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 50 bo muri teritwari ya Mambasa,…

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
Imyidagaduro

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?