BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

admin
Last updated: February 2, 2026 9:36 am
admin
Share
SHARE

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian, baravugwa mu rukundo, ndetse biravugwa ko bamaranye umwanya mu mpera z’icyumweru nyuma yuko umwe afashe indege akambukiranya imigabane n’inyanja akajya kureba undi.

Ikinyamakuru The Sun kiravuga ko Kim Kardashian yavuye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America yerekeza mu Bwongereza ari mu ndege ye bwite kugira ngo amarane igihe gito na Lewis Hamilton.

Bivugwa ko aba bombi bagiye gusangira ifunguro rya nimugoroba ndetse banakorerwa massage n’abakundana mu gihe cy’akaruhuka mu mpera z’icyumweru twaraye dosoje ahitwa Estelle Manor, ahantu h’ibanga hakorerwa masaje muri Oxfordshire.

Bivugwa ko Kardashian yageze ku kibuga cy’indege cya Oxford ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, ubundi ahita yerecyeza mu nzu y’i Witney. Nyuma y’isaha imwe, Hamilton yahageze ari muri kajugujugu yakodeshejwe ava muri Heliport ya Battersea yo mu mujyi wa Londres.

Umuntu warebaga yabwiye The Sun ati: “Kuhagera kwa Kim kwari gukomeye cyane. Yari aherekejwe n’abarinzi babiri maze binjizwa mu nzu. Nyuma y’isaha imwe, ahagana saa kumi z’umugoroba, Lewis na we yahageze ari muri kajugujugu ahita yinjira muri iyo nzu.

Uwaganiriye na The Sun yagize ati “Byagaragaraga ko ari urukundo ruhebuje. Kim na Lewis bari bisanzuye aho hos. Yari afite [Kim] abamurinda babiri, naho Lewis yari afite umucungira umutekano umwe, ariko bagumye hanze.”

Kim Kardashian na Lewis Hamilton, bombi nta n’umwe uragira icyo avuga kuri aya makuru y’uru rugendo rwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi kandi bamaze imyaka baziranye kandi mbere bagaragaye bari kumwe mu birori rusange. Bitabiriye ibihembo bya GQ Men of the Year Awards i Londres mu 2014 hamwe n’abo bahoze ari abo bashakanye, Kanye West na Nicole Scherzinger.

Lewis Hamilton yaje kugirana ubucuti n’umuvandimwe wa Kim Kardashian, Kendall Jenner, waje kwifatanya na we mu irushanwa rya Miami Grand Prix mu 2024.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
Imyidagaduro

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania

1 Min Read
Imyidagaduro

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

1 Min Read
Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?