Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, Faure Gnassingbé, baganira Kuguteza imbere umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Gnassingbé yaraye ageze i Kigali nyuma yo kuva i Kinshasa aho yanabonanye anaganira na perezida Tshisekedi .
Gnassingbé, yahawe inshingano z’ubuhuza na Afurika Yunze ubumwe muri Mata umwaka ushize ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na DR Congo asimbuye Perezida João Lourenço wa Angola.
Kuva icyo gihe umuhate we ntiwabonetse cyane kubera imbaraga zari zifitwe n’ibiganiro bya Doha muri Qatar n’amasezerano ya Washington yasinywe muri Nyakanga 2025, akemezwa na Perezida Tshisekedi na mugenzi we Kagame i Washington mu kwezi gushize.
Muri iyi minsi, bisa n’aho Doha na Washington bahaye umwanya Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ngo wongere imbaraga mu buhuza.
Muri uku kwezi gusa Faure Gnassingbé amaze kuyobora inama zirenze ebyiri kuri iki kibazo.
Nubwo hatatangajwe ikimugenza i Kigali, iyi nshingano y’ubuhuza Gnassingbé yahawe ishobora kuba iri mu bimugenza.
Nubwo Doha isa naho ishaka guha umwanya AU mu biganiro bisigaye yamaze gutumira intumwa za AFC/M23 n’iza Kinshasa kumeza y’ibiganiro kongera kurebera hamwe iyubahirizwa ry’agahenge ndetse n’ikizere hagati y’impande zombi.
Kugeza ubu Doha ntiratangaza ku mugaragaro ko hari ibindi biganiro bihuje izi mpande ziganganye mu gihe hari amakuru avuga ko ingingo esheshatu zasigaye nyuma yo gusinya ebyiri muri zo zizaganirirwa muri Togo.
