BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Byinshi ku biganiro byahuje Perezida Gnassingbé wa Togo na perezida Paul Kagame

Byinshi ku biganiro byahuje Perezida Gnassingbé wa Togo na perezida Paul Kagame

admin
Last updated: January 30, 2026 3:34 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, Faure Gnassingbé, baganira Kuguteza imbere umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Gnassingbé yaraye ageze i Kigali nyuma yo kuva i Kinshasa aho yanabonanye anaganira na perezida Tshisekedi .

Gnassingbé, yahawe inshingano z’ubuhuza na Afurika Yunze ubumwe muri Mata umwaka ushize ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na DR Congo asimbuye Perezida João Lourenço wa Angola.

Kuva icyo gihe umuhate we ntiwabonetse cyane kubera imbaraga zari zifitwe n’ibiganiro bya Doha muri Qatar n’amasezerano ya Washington yasinywe muri Nyakanga 2025, akemezwa na Perezida Tshisekedi na mugenzi we Kagame i Washington mu kwezi gushize.

Muri iyi minsi, bisa n’aho Doha na Washington bahaye umwanya Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ngo wongere imbaraga mu buhuza.

Muri uku kwezi gusa Faure Gnassingbé amaze kuyobora inama zirenze ebyiri kuri iki kibazo.

Nubwo hatatangajwe ikimugenza i Kigali, iyi nshingano y’ubuhuza Gnassingbé yahawe ishobora kuba iri mu bimugenza.

Nubwo Doha isa naho ishaka guha umwanya AU mu biganiro bisigaye yamaze gutumira intumwa za AFC/M23 n’iza Kinshasa kumeza y’ibiganiro kongera kurebera hamwe iyubahirizwa ry’agahenge ndetse n’ikizere hagati y’impande zombi.

Kugeza ubu Doha ntiratangaza ku mugaragaro ko hari ibindi biganiro bihuje izi mpande ziganganye mu gihe hari amakuru avuga ko ingingo esheshatu zasigaye nyuma yo gusinya ebyiri muri zo zizaganirirwa muri Togo.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’Umunsi w’Intwari

2 Min Read
Mu Rwanda

Ikigo cy’Iteganyigihe mu Karere cyateguje imvura idasanzwe mu bihugu birimo u Rwanda

1 Min Read
Mu Rwanda

Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko kubera guhagarika amasezerano y’abimukira

2 Min Read
Mu Rwanda

Ubucuruzi bw’u Rwanda bwageze kuri miliyoni 1.932 $

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?