Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibasira Ambasade yazo iri i Kampala.
Uyu mugabo yari amaze iminsi yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ashaka umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yaba ari muzima cyangwa se yapfuye.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2026, nibwo Bobi Wine aheruka mu rugo rwe ubwo hari hashize amasaha make amatora y’Umukuru w’Igihugu arangiye, abashinzwe umutekano bagiye kumuta muri yombi ariko arabacika.
Mu gitondo cyo kuri cy’uyu munsi, Gen Muhoozi yatangaje ko amakuru afite yemeza ko Bobi Wine yahunze abifashijwemo na Ambasade ya Amerika ndetse ubufatanye bwabaga hagati y’impande zombi bwahagaritswe.
Mu bundi butumwa, uyu musirikare yanditse ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu bijyanye n’umutekano bwasubiye inyuma kuva mu 2015, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’iyi Ambasade.
Mu bundi butumwa bwa Gatatu, Gen Muhoozi yanditse kuri X, amenyesha abamukurikira ko yasibye ubutumwa bwibasira Ambasade ya Amerika, nyuma yo gusanga ko bwari bushingiye ku makuru atari yo yari yahawe.
Ati “Ndagira ngo nsabye imbabazi inshuti zikomeye zacu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bw’ubutumwa bwa kare namaze gusiba. Nari nahawe amakuru atari yo. Navuganye na Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cyacu kandi ibintu byose bimeze neza. Tuzakomeza ubufatanye mu bya gisirikare nk’uko bisanzwe.”
Yanasobanuye ko Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare, ari we wakemuye bwangu ikibazo yari afitanye na Ambasade ya Amerika. Yamusabiye kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
