Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano mu muziki, yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava, ni nyuma y’iminota micye yari ishize yarakiye agakiza yatujwe na Prophet Akim Hulleman.
Ni mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa Tik Tok mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, aho yagaragaje ibyishimo bye, urukundo afitiye Uwineza Vava ndetse n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza.
Muri iki kiganiro, Prophet Akim yabajije Yampano niba yiteguye gukora ubukwe, Yampano asubiza mu buryo bwuzuye ibyishimo, ati: “Yego rwose! Vuba aha”
y’umukunzi we, Yampano asubiza ati: “Njyewe ntabwo ngira abagore benshi. Njyewe ngira umugore umwe. Bamwita Uwineza Vava.”
Akim yahise avuga ko Uwineza Vava ariwe mukunzi wa Yampano, ndetse ashimangira ko batigeze batandukana. Ati “Abantu bari bazi ko batandukanye, (ariko) ntabwo batandukanye. Imana yo mu ijuru, barakundana, ni Fiancée, bakeneye kuzarwubaka vuba.”
Yampano avuga ko urukundo rwabo rudateye imbere mu buryo bworoshye, ahubwo rwaranzwe n’ibigeragezo n’ibibazo bibakikije, birimo n’amashusho yabo batera akabariro yasakaye ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Ariko n’ubwo byose byari bigoye, urukundo rwabo ntirwigeze rusenyuka. Ati: “Nta cyiza nko kugira umuntu ukunda. Nta cyiza nko kugira umuntu utekereza nyuma yawe. Nta cyiza nko kugira umuntu wibonamo, bikaba akarushaho nawe akwibonamo. Rero, nagiriwe amahirwe mpura n’umuntu ndamukunda, muri uko kumukunda nawe arankundira arankunda […]”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu gihe bamaze bari kumwe kingana n’umwaka, bahuye n’ibintu byinshi byabangamiraga ubwonko n’igihe cyabo, ariko byarangiriye neza. Yashimiye kandi abakunzi be bamushyigikiye n’umuryango we wabaye hafi muri ibi bihe byose.
Akomeza agira ati: “Ndamushimira mu gihe tumaranye kingana n’umwaka. Twahuye na byinshi bitwangiriza ubwonko, bitwangiriza igihe, biratunyeganyeza, ariko ndashima Imana ko bitasenye inzu. Ndamushimira, nkanashimira abakunzi b’imizki banjye bambaye hafi, bagerageje kunshyigikira uko babishoboye.”
Ku bijyanye n’agakiza yakiriye, Prophet Akim yasabye Yampano gusubiramo aya magambo yuje ukwemera. Yampano yasubiyemo aya magambo ati: ” Data mwiza mu izina rya Yesu. Uyu munsi njyewe Yampano Florie Uworizagwira. Nemeje umutima wanjye, n’ubugingo bwanjye n’umutima wanjye, n’ubwenge bwanjye. Ijambo rirambwira mu Abaroma 10: 9 ninatuza akanwa, nkemeza umutima wanjye, ko Yesu yapfuye akazuka, nzaba mbaye icyaremye gishya.”
Ibya cyera, bikarangira. Guhera uyu munsi, unyandukure mu gitabo cy’urupfu, unyandike mu gitabo cy’ubugingo, guhera uyu munsi unyandukure mu bagomba gupfa, imbabarire ibyaha byanjye, ibyo nakoze, ntibyo narakora, nongeye guca bugufi, uyu munsi nemeye kugenda mu nzira yawe. Mu izina rya Yesu, amen.”
Yampano avuga ko yakiriye agakiza, ko umutima we ubu ubohotse, kandi ko ari gutegura ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava. Ibi byerekana ko umuhanzi yiteguye gushyira imbere urukundo, umuryango ndetse n’ukwemera mu buzima bwe, byose bikaba bitanga isomo ku bakunzi be n’abamukurikira.
