BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Donald Trump akomeje guterwa imijugujugu n’abanyabigwi mu mupira w’amagaru ku Isi

Donald Trump akomeje guterwa imijugujugu n’abanyabigwi mu mupira w’amagaru ku Isi

admin
Last updated: January 28, 2026 11:26 am
admin
Share
SHARE

Uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter, yashyigikiye igitekerezo cy’uko abafana bakwitandukanya n’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera imyitwarire ya Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe imbere mu gihugu no mu mahanga.

Blatter ni umwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Isi, bagaragaje impungenge ku kuba Amerika yakwakira neza imikino y’iri rushanwa. Uyu muyobozi ibi yabitangaje Ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, asaba abafana kwitandukanya n’imikino izabera muri Amerika.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizakirwa n’ibihugu bitatu birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico, kikazaba kuva ku itariki 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Sepp Blatter yashyigikiye amagambo ya Mark Pieth, umunyamategeko wo mu Busuwisi w’inzobere mu kurwanya ruswa n’ibyaha bijyanye n’amafaranga, wasabye abafana kwitandukanya n’imikino izabera muri Amerika.

Mark Pieth yagize ati ” Nidushingira ku byo twaganiriyeho byose, inama imwe ku bafana ni iyi, mwitandukanye na Amerika. Kurebera ku mateleviziyo biruta kujyayo. Kandi ku bagezeyo, nibadashimisha abayobozi, bashobora guhita basubizwa iwabo vuba, bagize amahirwe.”

Sepp Blatter, agendeye kuri aya magambo, yavuze ati ” Nekereza ko Mark Pieth afite impamvu zo kwibaza ku bijyanye n’iki gikombe cy’Isi.”

Sepp Blatter w’imyaka 89 yayoboye FIFA kuva mu 1998 kugeza mu 2015, aza kwegura nyuma y’iperereza ku byaha bya ruswa.

Impungenge z’abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeye ku isi, zishingiye kuri politiki ya Donald Trump. Hari ibintu uyu muyobozi w’Amerika amaze igihe akora birimo Imyitwarire igaragaza kwagura ububasha ku gihugu cya Greenland, gushyiraho ingamba zo kwanga bamwe mu bagenzi binjira muri Amerika ndetse n’uburyo bukomeye bwo guhangana n’abimukira n’abigaragambya mu mijyi nka Minneapolis.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

NASA yagaruye ku Isi igitaraganya abashakashatsi bayo kubera umwe warwaye

1 Min Read
Amerika

Zelenskyy yasabye Amerika gushimuta umwe mu bayobozi bo mu Burusiya

1 Min Read
Amerika

Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

1 Min Read
Amerika

Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?