Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda bwageze kuri miliyoni 1.932 $ mu gihembwe cya gatatu cya 2025, bigaragaza igabanyuka rya 25,7% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024.
Raporo yashyizwe hanze ku wa 30 Ukuboza 2025 igaragaza ko 70,8% by’agaciro k’ibikorwa by’ubucuruzi byakozwe mu gihembwe cya gatatu cya 2025 ari ibyatumijwe mu mahanga, ibyoherejweyo bikangana na 20,1%.
Ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 389,9 $ mu gihe ibyatumijwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 1.368,9 $.
Ibyatumijwe mu mahanga bikongera koherezwa mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 173,6 $.
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kagabanyutseho 41,5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024 kuko bwo hari hinjijwe miliyoni 667$ mu gihembwe nk’icyo.
Ibyo igihugu gitumiza mu mahanga kandi byagabanyutseho 21,8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025 ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2024.
Ibihugu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi bikomoka mu Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherejwemo ibicuruzwa biguze miliyoni 95,3 $, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 122,9 $, u Bushinwa bwoherezwamo ibifite agaciro ka miliyoni 40,6 $, Uganda yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,4 $ naho Luxembourg yagurishijwemo ibifite agaciro ka 12,1 $.
Mu byatumijwe mu mahanga bikongera kugurishwayo byoherejwe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi na Uganda.
RDC yiharira 95% by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga rukongera kubyoherezayo. Ibyinshi mu bicuruzwa byatumijwe hanze bikongera koherezwa mu mahanga harimo ibiribwa n’amatungo mazima, n’ibikomoka kuri peteroli.
Ibihugu bitanu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi mu gihembwe cya gatatu cya 2025 ni u Bushinwa, Tanzania, u Buhinde, Kenya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
