Mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru y’umusore wapfuye bivugwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, aho bikekwa ko yaba yabitewe n’agahinda, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026. Uyu musore yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.
Amakuru avuga ko uyu musore warindaga ibikoresho by’ubwubatsi bya mwenewabo, ku wa Gatandatu yagiye kureba umupira wahuje Rayon Sports na APR FC.
Umupira urangiye yaratashye agera mu nzu ye ahitamo kwiryamira. Ku wa 11 Mutara yiriwe yacanye radiyo yirirwa ivuga binaba uko ijoro ryose.
Ni na ko yagaragazaga agahinda gakomeye yatewe n’uko ikipe afana yatsinzwe cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yatangaje ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko iyo radiyo yakomeje kuvuga cyane ari na ko uwo musore na we ari kuri telefone.
Ati “Turakeka ko yiyahuye ahagana Saa Cyenda z’ijoro kuko ni bwo ngo radiyo yayongereye cyane ku buryo abaturanyi bayumva. Bukeye rero abaturage bagiyeyo basanga yimanitse mu ishuka tugakeka ko yiyahuje iyo shuka.”
Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima agaragaza ko gutsindwa mu mupira w’amaguru ari ibintu bisanzwe ko nta muntu n’umwe ukwiye kwiyambura ubuzima kubera gufana cyane.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

