BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

admin
Last updated: January 10, 2026 3:17 pm
admin
Share
SHARE

IShowSpeed yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2026 avuye muri Zambia, asohoka ku kibuga cy’indege anyujijwe ahasanzwe haca abanyacyubahiro, ahita akomereza mu Karere ka Musanze.

Amakuru aturuka kubari hafi ye avuga ko IShowSpeed yageze i Kigali Saa yine z’ijoro zirengaho iminota hafi 40, imodoka zijya kumufata mu kibuga cy’indege imbere. Bivugwa ko yageze mu Rwanda atari mu ndege rusange.

Yahise yerekeza mu Karere ka Musanze aho yaraye mbere y’uko azindukira muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama 2026.

Musanze yerekeza i Kigali aho agomba kubanza gutembera mu mujyi gato harimo n’urugendo agomba gukora kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro aho ari burebere umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ubwo yemezaga amakuru y’uko uyu musore agomba kwitabira uyu mukino, yagize ati “IShowSpeed azadususurutsa, cyane cyane ko nubwo akunda umupira w’amaguru ariko harimo no guha agaciro umupira w’amaguru w’abakobwa. Ni igikorwa cyiza twashimira ababitegura barimo RDB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere] na Minisiteri ya Siporo.”

Mu karuhuko k’igice cya mbere afite ibyo azakora ndabibahishiye, abazaza kuri Stade Amahoro ejo bazabibona.”

Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho atambutsa amashusho imbonankubone ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

2 Min Read
Imyidagaduro

Rutangarwamaboko yahanuye Pamella umugore wa The Ben

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?