BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

admin
Last updated: January 8, 2026 5:33 am
admin
Share
SHARE

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice binyuranye muri Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe na Polisi, aho uru rwego ruvuga ko uyu wari “ruharwa” muri ibi bikorwa yarashwe ubwo yageragezaga guturoka.

Uyu witwa Dukuzumuremyi Eric, yari yafashwe nyuma yuko mu ijoro ryo ku ya 02 Mutarama 2026 ateze umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel, akamwambura moto akanamwica.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu musore Dukuzumuremyi Eric “yari ruharwa, yari umujura wiba, akica, yabikoraga hirya no hino hatandukanye ariko cyane cyane mu Karere ka Kirehe.”

Avuga ko ubwo yakoraga kiriya cyaha yari yafatiwe, yari yafashwe nyuma yuko ashakishijwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Abaturage, aho yari yahise atabwa muri yombi.

Yatangaje ko uyu musore yarashwe ubwo yari ajyanywe mu buryo bwo gukomeza gukora iperereza, ariko we akaba yari yifitiye undi mugambi.

Ati “Muri iki gitondo rero [igitondo cyo ku wa Gatatu] ni bwo yari agiye kwerekana bimwe mu bikoresho ajyenda yiba hirya no hino hatandukanye aho abibika, ageze mu nzira ariruka ashaka gucika, polisi aramurasa yitaba Imana.”

SP Hamdun yaboneyeho gusaba abakiri bato gukura amaboko mu mifuka bagakora, aho kumva ko bazatungwa n’iby’abandi nk’uko uyu musore yari yarijanditse mu bikorwa bibi by’ubujura.

Ati “Bakwiye kubireka kubera ko Polisi iri maso kandi abaturage bafitanye ubufatanye n’inzego z’umutekano, kwiba rero ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ntabwo tuzabihanganira dufatanyije n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage tuzabafata bashyikirizwe ubutabera.”

Abaturage batuye muri kariya gace uyu musore yiciyemo uriya muturage, bavuga ko bari bamaze igihe bafite impungenge z’umutekano wabo, kuko bikangaga ko na bo yazabagirira nabi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?