Tanzaniya ikomeje politiki yayo yo gusenya inzu z’impunzi z’Abarundi mu nkambi za Nduta na Nyarugusu mu rwego rwo kubahatira gusubira iwabo mu Burundi, aho bahunze baturuka kuva mu 2015.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Mutarama, abapolisi batangiye gusenya inzu zo muri Zoneya 17 y’Inkambi y’Impunzi ya Nduta. Igikorwa cyatangiriye mu midugudu iri mu nkengero z’inkambi mbere yo kwimukira muri zone ya 17.
Impunzi zimaze kwiyandikisha ngo zizasubizwe iwabo ni zo zemerewe gukuramo ibintu byabo.
Nk’uko amakuru agera kuri RPA abitangaza, bamwe bashoboye kurokora amahema yabo n’imyenda yabo, ariko ku batariyandikishije, ibintu byose byasenyutse.
Biravugwa ko impunzi ziturutse mu zindi zone zabujijwe kwegera aho hantu, kandi umuntu wese ugerageza gufata amafoto yatawe muri yombi.
Umutangabuhamya yavuze ko hafashwe telefoni kandi abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso n’inkoni mu kwigizayo abantu bageragezaga kubegera, avuga ko umugabo witwa Octave ari we nyirabayazana w’ibyo bikorwa.
Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Nduta zirahamagarira UNHCR n’Umuryango Mpuzamahanga gutabara.
Impunzi imwe yagize ati: “Turahamagarira UNHCR n’Umuryango Mpuzamahanga kuva mu guceceka kwabo. Turabizi ko nidusubira mu Burundi, tuzicwa umwe umwe”.
Iki gikorwa cyo gusenya kandi kirakomeje mu Nkambi ya Nyarugusu, aho inzu zo muri zone ebyiri zamaze gusenywa.
