Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga mudasobwa 15.000 ku bigo by’amashuri 483 yo hirya no hino mu gihugu.
Mu itangazo REB yashize ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ari gahunda igamije guteza imbere ubumenyi ku ikoranabuhanga, gushyigikira uburyo bushya bwo kwigisha no kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri bo mu Rwanda.
REB yavuze iyi gahunda yatangiriye gushyirwa mu bikorwa mu Ntara y’Ubururasirazuba ikazagera mu gihugu hose.
Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu mashuri, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya One Laptop Per Child, yitezweho kuba inkingi ikomeye mu kuganisha u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga rihereye mu mizi.
Ni umushinga watangiye muri Kamena 2008 ugamije gutanga mudasobwa kuri buri mwana, intego zawo zari izo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga amahanga ashobora kwigiraho.
U Rwanda rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse gahunda y’igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri kandi Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guha abarimu mudasobwa mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu myigishirize yabo hifashishijwe ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwiyungura ubumenyi.
Mu 2024 REB yari yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abarimu bose bo mu Rwanda, bazaba bafite mudasobwa mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi
Ibi biri no muri gahunda ya kabiri y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere aho, izarangira mubare w’abiga amasomo y’ikoranabuhanga wiyongereye bahabwe ubumenyi n’ibikoresho bikenewe, ndetse n’abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga, abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwe amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding.
