BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

admin
Last updated: January 7, 2026 6:16 pm
admin
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga barengeje igipimo cy’ibisindisha.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko mu minsi mikuru isoza umwaka ushize wa 2025 n’itangira uwa 2026, nta mpanuka nyinshi zabayeho nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.

Yagize ati “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe, ni ikamyo, umushoferi yari atwaye igira ikibazo cyo kubura feri ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana.”

Naho indi ni iy’umunyamaguru wagonzwe n’imodoka mu Murenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.

SP Kayigi ati “Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga cyera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva, ukumva bakubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”

Yavuze ko igabanuka ry’izi mpanuka ari umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe mbere y’iminsi mikuru, bwasabaga abantu kwitwararika bakirinda gutwara ibinyabiziga basinze, nubwo hari abafashwe muri iriya minsi mikuru.Ati “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri mirongo ine na batanu (45) batwaye banyoye ibisindisha mu Gihugu hose.”

SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Kuri Bonane dufunga mirongo ine na barindwi (47) batwara banyoye ibisindisha.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, avuga ko ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, cyahagurukiwe, aho yanagarutse ku itegeko rishya ryatowe rijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, ryitezweho kuzarandura iki kibazo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?