
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije abantu 10 ibyaha bishingiye ku kwibasira Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’u w’iki gihugu Emmanuel Macron, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Aba bantu bashinjwaga ibirimo gukwirakwiza kuri izi mbuga, amakuru y’ibihuha ajyanye n’imiterere y’imyanya y’ibanga ya Brigitte Macron, bakanavuga uko biboneye ku myaka iri hagati ya Perezida Macron n’umugore we.
Abashinjwa bakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse, gusa umwe muri bo ahita afungwa ako kanya ajijijwe ko atitabiriye urubanza
Kugeza ubu Konti bakoreshaga kuri izi mbuga nkoranyambaga zahise zifungwa.
Umucamanza yavuze ko abahamijwe ibyaha barimo abagabo umunani n’abagore babiri kandi ko ibyo bakoze bari bafite intego yo guharabika no kwambika urubwa Brigitte Macron.
Abarimo Natacha Rey bivugwa ko ari umunyamakuru wigenga na Amandine Roy, ukoresha imbuga nkoranyambag, bahamijwe icyaha cyo gukoresha izi mbuga mu 2024, baharabika Brigitte Macron, bavuga ko atigeze abaho.
Bavuze ko musaza we, Jean-Michel Trogneux, yihinduye imiterere n’igitsina nyuma aza gukoresha amazina ye ya BrigitteMacron.
