BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Togo igiye gusubiza Leta ya RDC na AFC/M23 mu biganiro by’amahoro

Togo igiye gusubiza Leta ya RDC na AFC/M23 mu biganiro by’amahoro

admin
Last updated: January 5, 2026 2:26 pm
admin
Share
SHARE

Tariki ya 17 Mutarama 2026, Leta ya Togo iteganya kuyobora inama yo ku rwego rwo hejuru izaba igamije gusubukura ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi bahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar. Izafasha impande zombi kwizerana kugira ngo zisubire mu biganiro by’amahoro.

Icyizere hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 cyararindimutse mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo impande zombi zahanganiraga mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo biherereye mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi.

Byabaye bibi cyane ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga mu mujyi wa Uvira. Basobanuye ko babitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari rikomeje kubaga ku birindiro byabo.

Tariki ya 16 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, ibyubahiriza mu minsi ibiri yakurikiyeho ariko Leta ya RDC yanze kubyizera, ingabo zayo zitangiza ibitero byo kuwisubiza, ziturutse muri teritwari ya Fizi.

Mu ijambo risoza umwaka, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yahishuye ko Leta ya Qatar yatumije inama ebyiri zo gusuzuma uko agahenge kubahirizwa ariko ko Leta ya RDC yanze kuzitabira.

Nangaa yasobanuye ko Leta ya RDC yahisemo gutera utwatsi ibiganiro by’amahoro, ishyira imbere igisubizo cya gisirikare nk’uko yari isanzwe ibikora na mbere. Yamenyesheje Abanye-Congo ko AFC/M23 ishaka amahoro nyakuri kandi arambye kandi ko igifitiye icyizere umuhuza, Qatar.

Faure Essozimna Gnassingbé uyobora Guverinoma ya Togo ni umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ashaka gufasha Leta ya RDC na AFC/M23 gusubira mu biganiro by’amahoro nyuma y’uko i Doha muri Qatar

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?