BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

admin
Last updated: January 3, 2026 2:15 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yafunguwe nyuma y’uko rukoze ubuhuza hagati y’ukekwa n’uwakorewe icyaha.

Uyu munyamakuru wa Radio/TV 10 Ndahiro, yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Amakuru aturuka mu bamurihafi avuga ko Taikun Ndahiro ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026.

Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Yahise akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uyu munyamakuru yamaze kurekurwa nyuma y’ubuhuza.

Ati “Ubuhuza ni inzira ziteganywa n’amategeko, mu ngingo ya 16 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo 2023. Iyi ngingo iteganya ko Umugenzacyaha afite ububasha bwo gutangiza ubuhuza hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha iyo abona ko ari bwo buryo bukwiye bwo kuriha uwangirijwe, kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho cyangwa iyo icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu. Ibi ukekwaho icyaha ntabwo aba agomba kubikora nk’urwiyerurutso rugamije kwikura aho.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu munyamakuru yaganirijwe ku kijyanye n’imyitwarire ye.

Ati “Ikindi kandi yanaganirijwe ku bijyanye n’uburyo yagerageza guhindura imyitwarire ye mu bandi, no kugendera kure ikintu cyose cyatuma ashyamirana n’abandi mu buzima bwa buri munsi. Yagiriwe inama kandi uko yakoresha impano ye muri ibi bintu by’imyidagaduro (showbizz) akirinda ibikorwa bishobora guhanganisha abandi, gukoresha imvugo zishobora gukurura urwikekwe hagati y’inzego za Leta n’abaturage ndetse no kubaha ubuzima bwite bw’abandi.”

Umuvugizi wa RIB yashishikarije abantu kuyoboka izo inzira z’ubuhuza kuko ni bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, bidasinga inzika muri rubanda, kuko ikiba kigambiriwe ari uko uwakorewe icyaha arihwa ndetse no kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?