BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

admin
Last updated: January 3, 2026 2:15 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yafunguwe nyuma y’uko rukoze ubuhuza hagati y’ukekwa n’uwakorewe icyaha.

Uyu munyamakuru wa Radio/TV 10 Ndahiro, yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Amakuru aturuka mu bamurihafi avuga ko Taikun Ndahiro ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026.

Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Yahise akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uyu munyamakuru yamaze kurekurwa nyuma y’ubuhuza.

Ati “Ubuhuza ni inzira ziteganywa n’amategeko, mu ngingo ya 16 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo 2023. Iyi ngingo iteganya ko Umugenzacyaha afite ububasha bwo gutangiza ubuhuza hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha iyo abona ko ari bwo buryo bukwiye bwo kuriha uwangirijwe, kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho cyangwa iyo icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu. Ibi ukekwaho icyaha ntabwo aba agomba kubikora nk’urwiyerurutso rugamije kwikura aho.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu munyamakuru yaganirijwe ku kijyanye n’imyitwarire ye.

Ati “Ikindi kandi yanaganirijwe ku bijyanye n’uburyo yagerageza guhindura imyitwarire ye mu bandi, no kugendera kure ikintu cyose cyatuma ashyamirana n’abandi mu buzima bwa buri munsi. Yagiriwe inama kandi uko yakoresha impano ye muri ibi bintu by’imyidagaduro (showbizz) akirinda ibikorwa bishobora guhanganisha abandi, gukoresha imvugo zishobora gukurura urwikekwe hagati y’inzego za Leta n’abaturage ndetse no kubaha ubuzima bwite bw’abandi.”

Umuvugizi wa RIB yashishikarije abantu kuyoboka izo inzira z’ubuhuza kuko ni bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, bidasinga inzika muri rubanda, kuko ikiba kigambiriwe ari uko uwakorewe icyaha arihwa ndetse no kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

2 Min Read
Imyidagaduro

Rutangarwamaboko yahanuye Pamella umugore wa The Ben

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?