BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

admin
Last updated: January 3, 2026 2:01 pm
admin
Share
SHARE

Umuhanzi Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye uyu mushya ari wenyine atakiri kumwe n’uwo yavugaga ko ari umugore we, ariko ko yiyemeje gukomeza urugendo ari mushya.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye agira ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye.”

Yakomeje agira ati ”Nahuye na byishi bihahamura umutima wajye, ibibazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe mwami ubu mba ndi ahandi, warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no ku rushako rwajye ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

Arongera ati “Imana yakoze mu buryo bwayo, itandukanya ururo n’uburo, inyereka aho ngomba gukomeza n’aho ngomba kurekera. Si buri kintu cyose kibaho uko twabyifuzaga, ariko byose bibera impamvu nzima.”

Uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umuryango we n’inshuti bamubaye hafi muri ibyo bihe bigoye. Ati “Urukundo n’inkunga mwanyeretse byamfashije gukomeza.”

Akomeza agira ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi jyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami nyobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”

Ibibazo by’uyu muhanzi byakomeye nyuma yuko hasakaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo yitaga ko ari umugore we, byatumye hari abatabwa muri yombi barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wabanye mu nzu imwe n’uyu muhanzi ari n’inshuti.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Rutangarwamaboko yahanuye Pamella umugore wa The Ben

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?